skol

Bahame Hassan yafunzwe akekwaho gukora ishimishamubiri ku bagororerwa i Gitagata

Yanditswe: Monday 22, Dec 2025

featured-image

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Bahame Hassan, akekwaho gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kuri bamwe bajyanwa kugororerwa muri iki kigo.

Bahame yafashwe tariki ya 16 Ukuboza 2025 nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku makuru y’uko hari abagororerwa mu kigo cya Gitagata b’igitsina-gore yizezaga gufasha mu mibereho yo muri icyo kigo yari ayoboye ndetse no kubahuza n’imiryango, akabakoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Iperereza kandi ryaje kugaragaza ko hari abo yahaga ibyo batagenerwa n’amategeko ku bw’inyungu ze bwite zishingiye kuri iryo shimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Kugeza ubu RIB ivuga ko uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

RIB ivuga ko iperereza kuri iki cyaha rikomeje mu gihe ukekwaho afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera, hanatuganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry yabwiye IGIHE ko uru rwego rutazihanganira abishora mu byaha nk’ibi.

Ati: “RIB irongera kwihanangiriza abantu bose bishora mu byaha bifite aho bihurira na ruswa yaba iy’amafaranga cyangwa iy’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kubireka kuko RIB itazadohoka kubarwanya no kubageza mu butabera. Irakomeza kandi gushimira abantu batemera guhishira ibyaha nk’ibi by’ubugome, ibasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe.”

Ingingo ya gatandatu y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ku gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina iteganya ko, iteganya ko umuntu wese, mu buryo ubwo ari bwo bwose, usaba, wemera cyangwa usezeranya gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa utuma undi muntu arigirirwa cyangwa wemera amasezerano yaryo kugira ngo hagire igikorwa cyangwa ikidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya 1.000.000 Frw, ariko itarenze 2.000.000 Frw.

Iyo ishimishamubiri ryakozwe kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu itari munsi ya 2.000.000 Frw, ariko itarenze 3.000.000 Frw.

Iri tegeko rivuga kandi ko umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu ya 5.000.000Frw, ariko atarenze 10. 000.000Frw.

Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi, ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.

Mu 2021 nibwo Sheikh Bahame Hassan yagizwe Umuyobozi w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata. Yamenyekanye cyane ubwo yayoboraga Akarere ka Rubavu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa