skol

Bamporiki wemeye kurya ruswa ya miliyoni 5 yashinjwe kwaka indi ya miliyoni 10 FRW

Yanditswe: Wednesday 21, Sep 2022

featured-image

Kuri uyu wa 21 Nzeri 2022,Urukiko rwaburanishije mu mizi urubanza rwa Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco.
Bitandukanye n’uko ubushize yari yaje atunganiwe, uyu munsi Bamporiki yari yunganiwe na Me Evode Kayitana na Me Habyarimana Jean Baptiste.
Uruhande rwa Bamporiki rwabanje kugaragaza inzitizi ku bubasha bw’urukiko, aho basobanuye ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutagombaga kuburanisha uru rubanza, ahubwo rwagombaga kujyanwa mu (…)

Kuri uyu wa 21 Nzeri 2022,Urukiko rwaburanishije mu mizi urubanza rwa Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco.

Bitandukanye n’uko ubushize yari yaje atunganiwe, uyu munsi Bamporiki yari yunganiwe na Me Evode Kayitana na Me Habyarimana Jean Baptiste.

Uruhande rwa Bamporiki rwabanje kugaragaza inzitizi ku bubasha bw’urukiko, aho basobanuye ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutagombaga kuburanisha uru rubanza, ahubwo rwagombaga kujyanwa mu Rukiko rw’Ibanze.

Bamporiki yatangiye yemera ko yariye ruswa ingana na miliyoni 5 FRW ndetse niyo yamukozeho.

Ubushinjacyaha bushinja Bamporiki kandi kwaka uwitwa Gatera Norbert miliyoni 10 FRW kugira ngo afunguze umugore we akoresheje ububasha afite kandi ngo yarazihawe.

Uwunganira Bamporiki yasobanuye ko basanga muri uru rubanza ikiburanwa ari ikibazo cy’uruganda rwa Gatera Norbert, rwafunzwe n’Umujyi wa Kigali kubera kutuzuza ibisabwa.

Uruhande rwunganira Bamporiki rwagaragaje ko we na Gatera Nobert bari basanzwe ari inshuti kuva na cyera, ndetse banagabiranaga inka.

Gatera nk’umuntu ufite Uruganda ku Gisozi rukora ibinyobwa, ngo mu 2021 Umujyi wa Kigali wararufunze, bamuha ibaruwa igaragaza ko ruzize ko rutujuje ibisabwa.

Yavuze ko igitumye umukiriya we akurikiranwa ari uko yahuje Gatera Norbert n’Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imyubakire n’ibikorwa remezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, nyuma aza guhabwa amafaranga nk’ishimwe ry’uko yabaye umuhuza, aho kuba indonke.

Ku bijyanye na miliyoni 5 Frw Gatera yahaye Bamporiki, Me Habyarimana yavuze ko atari indonke kubera ko basanzwe ari inshuti, ahubwo yamuhaye amafaranga nk’uko ushobora guha inshuti yawe ishimwe, cyane ko yari yamuhuje na Visi Meya Mpabwanamaguru.

Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko hari n’izindi miliyoni 10 Frw Gatera yahaye Bamporiki mu 2021, kugira ngo afunguze umugore we wari wafunzwe bifitanye isano n’urwo ruganda gusa ngo uyu mugore yaje gufungurwa nyuma ndetse nta byagaragajwe ko Bamporiki yategetse urukiko kumufungura.

Nyuma yo kumva impande zombi urukiko rufashe umwanzuro wo kwiherera gato.

Urukiko rwisumbuye rwanzuye ko rufite ububasha rwo kuburanisha uru rubanza ndetse kuburana mu mizi biratangira.

Bamporiki yahagaritswe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ku wa 05 Gicurasi 2022 anatangira gukorwaho iperereza ku byaha bifitanye isano na ruswa yakekwagaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa