skol
fortebet

Bamporiki yakatiwe gufungwa imyaka 4 n’ihazabu ya miliyoni 60 FRW

Yanditswe: Friday 30, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rumaze kwemeza ko Bamporiki Bamporiki Edouard afungwa imyaka 4 akanatanga ihazabu ya 60,000,000 Frw.
Bamporiki wabaye muri guverinoma yashinjwaga ibyaha byo gusaba no kwakira indonke ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko yaka ruswa.
Urukiko rwamuhamije ibyaha 2 birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.
Urukiko ntirwahise rutegeka ko ahita afungwa kuko yaburanye afungiye (...)

Sponsored Ad

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rumaze kwemeza ko Bamporiki Bamporiki Edouard afungwa imyaka 4 akanatanga ihazabu ya 60,000,000 Frw.

Bamporiki wabaye muri guverinoma yashinjwaga ibyaha byo gusaba no kwakira indonke ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko yaka ruswa.

Urukiko rwamuhamije ibyaha 2 birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Urukiko ntirwahise rutegeka ko ahita afungwa kuko yaburanye afungiye iwe mu rugo, ndetse afite iminsi 30 yo kujuririra iki cyemezo cy’Urukiko ku buryo atsinzwe aribwo yajyanwa muri gereza.

Icyakora rwasanze kumusubikira ibihano nta somo byaba bitanze nk’umuntu wakagombye kuba ikitegererezo cyane ko yari Umunyabanga wa Leta.

Bamporiki Edouard ntabwo yagaragaye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge,ubwo yasomerwaga iyi myanzuro y’urubanza.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge guhamya Bamporiki Edouard ibyaha byo kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, agahanishwa gufungwa imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 200 Frw.

Bamporiki ashinjwa kwaka ruswa uwitwa Gatera Norbert,nyiri uruganda rukora ibinyobwa, rwafunzwe n’Umujyi wa Kigali kubera kutuzuza ibisabwa.

Ku wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022,Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Bamporiki yari yijeje Gatera ko uruganda rwe ruzafungurwa ariko amusaba indonke kugira ngo amufashe.

Bwavuze ko Bamporiki yabanje gusaba Gatera Norbert amafaranga amubwira ko natayahamuha ibikorwa bye bizafungwa, ndetse nyuma biza gufungwa ku ya 28 Mata 2022, biturutse ku makuru Bamporiki yari yahaye Visi Meya w’umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire.

Bwana Bamporiki yireguye avuga ko atigeze agira ’uruhare’ mu ifungwa ry’uruganda rwa Gatera Norbert ndetse no mu ifungurwa ryarwo, yemera gusa ko yakiriye amafaranga yahawe nk’ishimwe kandi yari asanzwe ahana amafaranga na Gatera Norbert kuva mu myaka 17 ishize kuko ari inshuti.

Yasobanuye ko kuya 3 Gicurasi 2022, yahuriye muri Hotel Grand Legacy na Shema Gregoire wari kumwe na Gatera Norbert abahuza na Visi Meya w’Umujyi wa Kigali kugira ngo barebe uko ibikorwa by’uruganda rwa Shema na Gatera rwafungurwa, avuga ko yabiherewe Ishimwe ryiswe ’Inzoga’.

Yavuze ko yemera ko iyinjira cyaha rye ryahereye ubwo yamenyaga ko yagenewe inzoga (amafaranga), asaba ko yashyirwa kuri Reception akemera kuyakira ariko avuga ko ntacyo yakoze kugira ngo uruganda rufungwe cyangwa rufungurwe kuko atari we ubifitiye ububasha. Yasoje asaba imbabazi ati "Ndasaba imbabazi mvuga ko ndamutse nzihawe zazambera igishoro mu buzima nsigaje kugira ngo ngire umumaro mu muryango w’abanyarwanda."

Bamporiki yahagaritswe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ku wa 05 Gicurasi 2022 anatangira gukorwaho iperereza ku byaha bifitanye isano na ruswa yakekwagaho.

Bamporiki n’umusizi, umwanditisi, n’umukinnyi wa filimi n’amakinamico, yamaze imyaka igera kuri ine(4) ari umudepite w’ishyaka FPR INKOTANYI, mu 2017 agirwa umukuru w’Itorero ry’igihugu, naho kuva 2019 agirwa Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe urubyiruko n’umuco.

Ibitekerezo

  • Iyo umuntu yatse imbabazi harigihe yumvwa bitewe n’uburyo yazatsemo Kandi anameze, bityo kuruhande rwange yazihabwa ariko agatanga amande.murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa