skol

RIB yafunze abarimo Barafinda bakekwaho gutangaza amakuru y’ibihuha

Yanditswe: Thursday 29, Jan 2026

featured-image

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet.

Aba bafunzwe ku wa 29 Mutarama 2025 bakurikiranweho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, babinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube.

Abaregwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko, Kicukiro na Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bakurikiranweho.

RIB yaburiye abantu bose “kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunyuranye n’amategeko kandi itazihanganira uwo ari we wese uzikoresha mu gukora ibyaha.”

Ku wa Gashyantare 2020 na bwo RIB yahamagaje Barafinda Sekikubo Fred ariko ntityitaba, ku wa 11 Gashyantare 2020 arafatwa anasabwa ibisobanuro ku byo yagombaga kubazwa.

Nyuma RIB yanzuye ko ajyanwa gusuzumirwa mu Bitaro by’indwara zo mu mutwe, Caraes Ndera.

Muri Werurwe 2020 RIB yatangaje ko ibisubizo by’ibitaro by’indwara zo mu mutwe, Caraes Ndera, byemeje ko Barafinda Sekikubo Fred afite uburwayi ku buryo yatangiye kuvurwa ndetse hemeza ko atakurikiranwa kubera ko arwaye.

Muri Nyakanga 2020 na bwo RIB yatangaje ko abaganga bemeje ko uburwayi bwa Barafinda Sekikubo Fred ari karande, isaba abakomeza kumukoresha ibiganiro bazi ko arwaye, kubihagarika.

Tariki 13 Kamena 2017 na bwo Barafinda yabwiye itangazamakuru ko yigeze kumara igihe avurirwa i Ndera ahakurikiranirwa abafite indwara zo mu mutwe, ariko ntiyasobanuye igihe yagiriyeyo cyangwa uko yahavuye.

Barafinda yibukwa cyane ubwo yatunguranaga ajyanye kandidatire mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Kanama 2017, ariko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igasanga atujuje ibisabwa.

No mu 2024 yongeye gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ashaka kuba umukandida kuri uwo mwanya mu matora yabaye muri Nyakanga 2024 na bwo bisangwa nta byangombwa afite.

Yari yavuze ko hari impamvu ibihumbi bibiri afite ku bijyanye no guteza imbere Afurika mu gihe yaba atowe ndetse n’impamvu ibihumbi 20 ku rwego rw’Isi yose.

Barafinda Sekikubo Fred yatawe muri yombi aho akekwaho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa