skol
fortebet

Barikana Eugène wahoze ari Umudepite yemeye icyaha asaba gufungurwa

Yanditswe: Thursday 23, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwasabiye Barikana Eugène wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, gufungwa imyaka ibiri nyuma yo gusanganwa intwaro iwe mu rugo.

Sponsored Ad

Urubanza rwa Barikana rwabaye kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, aho yaburanye yemera icyaha agasaba gukurirwaho ibihano.


Iburanisha ry’urubanza rwe ryabereye mu Rukiko rw’Ibanze, Barikana Eugène yaburanye yemera icyaha agasaba gukurirwaho ibihano.

Biteganyijwe ko icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2024.

Ku itariki 11 Gicurasi, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ni bwo rwafunze Barikana nyuma yo kwegura mu Nteko Ishinga amategeko nk’Umudepite.

RIB ivuga ko yari akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Izo ntwaro bamufatanye ni grenade imwe n’agasaho (magazine) k’imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov (AK 47).

Akimara gutabwa muri yombi, Barikana yabwiye abagenzacyaha ba RIB ko izo ntwaro yazitunze akibana n’abasirikare akibagirwa kuzisubiza.

Icyaha nikimuhama, ashobora guhanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugera kuri miliyoni ebyiri cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa