skol

Bishop Gafaranga yafunguwe

Yanditswe: Friday 10, Oct 2025

featured-image

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahanishije Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitswe nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guhoza ku nkeke umugore we no gukubita no gukomeretsa.

Bishop Gafaranga wari ukurikiranyweho ibyo byaha afunzwe, urukiko rwategetse ko ahita afungurwa kuko yahanishijwe igihano cy’umwaka umwe usubitswe n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw.

Icyemezo cy’urukiko cyatangajwe kuri uyu 10 Ukwakira 2025.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Bishop Gafaranga guhamwa n’ibyaha agahanishwa igifungo cy’imyaka itanu.

Bwari bwasobanuye ko ku cyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe, yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi 300 Frw, icyo guhoza ku nkeke agahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri bityo kuko habayeho impurirane mbonezabyaha agahanishwa igifungo cy’imyaka itanu.

Bishop Gafaranga yaburanye ahakana icyaha ariko agasaba imbabazi z’amakosa yaba yarabayeho mu rugo rwe yatumye umugore we Murava Annet amurega.

Yagaragarije urukiko ko umugore we yamaze kumubabarira kandi ko hari n’inyandiko zashyizweho umukono n’uregwa ko yamaze kubabarira umugabo we, agasaba gufungurwa kuko biyemeje gukemura ibibazo bari bafitanye.

Ubwo yaburanaga mu mizi, yabwiye Urukiko ko yarekurwa agasanga umugore we kuko afite ubushake bwo gukomeza kwiyunga n’umuryango we.

Ati: “Twagiye tubona imiryango ihagaze imbere yanyu muyihuza kugira ngo ibane neza ariko kuri njye uhagaze imbere yanyu nsaba imbabazi ngaragaza ubushake bwo gukomeza kwiyunga n’umuryango, ikindi bagaragaje raporo ya muganga igaragaza ko ameze neza nta hungabana afite nkaba nsaba kugabanyirizwa igihano no kugisubikirwa.”

Iki gihano yahawe gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe nk’uko Urukiko rwabitegetse. Ibi bivuze ko mu gihe yakora icyaha muri iki gihe cy’umwaka yasubikiwe igihano yahanwa haherewe kuri uyu mwaka umwe yakatiwe mu rukiko.

Uyu mwaka ubarwa uhereye ku isomwa ry’icyemezo cy’urukiko, bivuze ko nushira uregwa adakoze icyaha, igihano cye kizaba kirangiye kitazaherwaho aramutse akoze icyaha nyuma nk’uko byari kugenda muri uwo mwaka.

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi ku wa 7 Gicurasi 2025. Bisobanuye ko yari amaze amezi atanu n’iminsi itatu afunzwe.

Bishop Gafaranga yafunguwe nyuma y’amezi atanu yari amaze mu igororero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa