skol
fortebet

Bivuze iki kuba Umucamanza yarahaniye Cyuma Hassan icyaha kitabaho ?

Yanditswe: Wednesday 17, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwajuriye busaba ko hakosorwa kuba Niyonsenga Dieudonné bwareze agahamwa n’ibyaha kimwe muri byo cyari cyaravanywe mu mategeko ahana mu Rwanda.
Niyonsenga uzwi cyane nka Cyuma Hassan kuri YouTube channel ye yitwa Ishema TV kuwa gatanu yakatiwe n’Urukiko rukuru gufungwa imyaka irindwi ahamijwe ibyaha bine.
Mu ijoro ryo kuwa kabiri Ubushinjacyaha bwatangaje kuri Twitter ubutumwa bugaragaza ko hakozwe ikosa mu kumuhamya ibyo byaha.
Bwanditse ko bwajuriye "kugira (...)

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwajuriye busaba ko hakosorwa kuba Niyonsenga Dieudonné bwareze agahamwa n’ibyaha kimwe muri byo cyari cyaravanywe mu mategeko ahana mu Rwanda.

Niyonsenga uzwi cyane nka Cyuma Hassan kuri YouTube channel ye yitwa Ishema TV kuwa gatanu yakatiwe n’Urukiko rukuru gufungwa imyaka irindwi ahamijwe ibyaha bine.

Mu ijoro ryo kuwa kabiri Ubushinjacyaha bwatangaje kuri Twitter ubutumwa bugaragaza ko hakozwe ikosa mu kumuhamya ibyo byaha.

Bwanditse ko bwajuriye "kugira ngo hakosorwe kuba yarahamijwe icyaha cyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu kandi icyo cyaha cyaravanywe mu mategeko mu 2019".

Ubushinjacyaha buvuga ko bwasabye ko ibindi byaha bitatu yahamijwe - gusagarira no gutambamira abakozi b’inzego z’ubutegetsi, gukora umwuga w’itangazamakuru adafite ibyangombwa bisabwa, n’inyandiko mpimbano - hamwe n’igihano yahawe, bigumishwaho

Umunyamategeko wigenga ukorera mu Rwanda utifuje gutangazwa amazina yabwiye BBC ko ibyakozwe n’urukiko rumuhamya icyaha cyavanywe mu mategeko "ni ikosa rikomeye ry’umucamanza ubundi ukwiye kuba azi neza amategeko ahana."

Yagize ati: "Icyaha kitwa icyaha iyo giteganywa n’itegeko, gifite n’ibihano biteganyijwe n’itegeko, iyo rero itegeko ryakivanye mu byaha bihanwa ubundi ntabwo umucamanza akwiye kuba atabizi kandi ntiyagihanisha umuntu kuko ntikiba kigihari nyine."

Kuki Ubushinjacyaha bwajuriye?

Mbere, Ubushinjacyaha bwajuririye umwanzuro w’urukiko rwisumbuye wo mu kwezi kwa gatatu wagize umwere Niyonsenga Dieudonné ku byaha byose yaregwaga, ahita arekurwa nyuma y’igihe kigera hafi ku mwaka yari amaze afunze.

Kuri ubu bujurire bwa kabiri mu rukiko rukuru, uyu munyamategeko ati:

"Iryo jurira ni ukugerageza gukosora ibyabaye kuko mu nkiko icyemezo cy’umucamanza niyo cyaba ari ikosa gikurwaho n’ikindi cyemezo cy’umucamanza."

Yongeraho ati: "Ubushinjacyaha ubwo bwabonye ko hari icyemezo cyafashwe kirimo ikosa bityo barashaka ko icyo cyemezo cy’umucamanza kivaho kandi kivanwaho n’urukiko."

Bivuze iki ku bihano uregwa yakatiwe?

Gukatirwa imyaka irindwi kuri Niyonsenga byavuzweho cyane n’Abanyarwanda n’abanyamahanga kubera ibyaha yahamijwe, igihano yakatiwe, amategeko y’itangazamakuru, n’ubwoko bw’inkuru asanzwe akora.

Uyu munyamategeko avuga ko mu gihe uregwa yaba ajuririye umwanzuro yahamijwemo icyaha kitakibaho, bishobora kugira ingaruka ku bihano yahawe.

Ati: "Iyo uregwa aregwa ibyaha byinshi, umucamanza mu gutanga ibihano hari uburyo bubiri [ashingiraho]; hari ukureba igihanishwa imyaka myinshi akaba ari cyo umuha, hari no guteranya ibihano bya buri cyaha muri bya byaha byose [umuntu aregwa].

"No ku gihano uwo muntu yahawe rero urumva ntabwo bizaba bigifite agaciro kamwe, ibihano bishobora kugabanuka."

Ubushinjacyaha mu butumwa bwatanze buvuga ko bwasabye ko ibihano Niyonsenga yakatiwe bigumaho.

BBC

Ibitekerezo

  • Ntacyo bivuze kuko bashyizemo nitegeko ritakiriho kandi bakagota urugo rwe mbereyuko urubanza rusomwa.Mujye mureka kuturerega muri make urubanza cyangwa ibyo kumufunga icyemezo cyari cyafashwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa