skol

Burera: Umurambo wagaragaye muri Ruhondo watumye 4 batabwa muri yombi

Yanditswe: Thursday 31, Aug 2023

featured-image

Umugabo wari kumwe n’abandi umurambo we wasanzwe mu kiyaga, abo bari kumwe na we bahise batabwa muri yombi.

Byabereye mu karere ka Burere, mu murenge wa Rugengabali, mu kagari ka Kilibata mu mudugudu wa Taba.

Amakuru avuga ko hari umurambo w’umugabo wagaragaye mu kiyaga cya Ruhondo.

Sitasiyo ya Polisi Rugengabali na sitasiyo ya RIB ya Rusarabuye n’ingabo zikorera muri mine ya Gifurwe, bakimara guhabwa amakuru bageze aho umurambo wabonetse ku kiyaga cya Ruhondo, ku ruhande rw’umudugudu wa Taba, akagari ka Mucaca, umurenge wa Rugengabari.

Nyakwigendera yitwa NIYIBIZI Elisa w’imyaka 25 y’amavuko tariki ya 29 Kanama 2023 ku mugoroba yajyanye na bagenzi be bane mu kiyaga cya Ruhondo bagiye kuroba, ariko mu buryo butemewe.

Bavuye aho binjiriye mu mudugudu wa Kamonyi, bageze ahegamiye mu mudugudu wa Taba nibwo ubwato barimo bwatobotse kuko ngo bwari bushaje bujyamo amazi, buhita bwika bararohama.

Abagabo bane bari kumwe na nyakwigendera bagerageje koga babasha kuvamo, hanyuma NIYIBIZI Elisa kuko ngo atari azi koga neza nibwo yarohamye.

Babonye atabashije kuvamo nibwo babiri bahise bazamuka kuri sitasiyo ya Polisi Rugengabali gutanga amakuru, abandi basigara ku kiyaga.

Hari uwahaye amakuru UMUSEKE ko umurambo basanze wubamye ku nkengero z’ikiyaga, ufite ifuro ku munwa ariko ntagikomere kigaragara ku mubiri ufite.

Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Butaro gukorerwa isuzuma.

Abari kumwe na nyakwigendera bajyanywe kuri transit center ya Nemba kuko barobaga bitemewe n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa