skol
fortebet

Burundi: Abantu 08 batwikiwe mu nzu mu bice 2 bitandukanye

Yanditswe: Thursday 06, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abantu 8 batwikiwe mu nzu zabo mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu rishyira uwa kane tariki ya 06 Kanama 2020, mu ntara ya Bujumbura mu burengerazuba na Muyinga mu majyaruguru ashyira amajyepfo y’Uburundi.

Sponsored Ad

Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko inzu yatwitswe I Muyinga yari ku musozi na zone Rugari, komine n’intara ya Muyinga mu majyaruguru y’Uburundi. Abari muri yo nzu bose ni nyiri urugo, umugore we n’abana batatu nta n’umwe warokotse.

Bamwe mu baturage bahaba bavuze ko bishoboka ko abateye babanje kuboha abagize uyu muryango mbere yo kuyitwika. Igipolisi nacyo kiremeza aya makuru y’abaturage.

Mu butumwa bwagenewe abanyamakuru, umuvugizi wa polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye yavuze ko bigaragara ko aba bantu babanje gushyirwa hamwe mbere yo gutwikirwa mu nzu yabo.

Yavuze ko amaperereza yatangiye kandi ko abagabo babiri b’abaturanyi b’uyu muryango waraye utwikiwe mu nzu batawe muri yompi kugira ngo bakorweho iperereza.

Bamwe mu baturage bo muri Rugari basabye ko iri perereza ryakoranwa ubuhanga buhanitse kuko batewe ubwoba n’ubugizi bwa nabi bumaze iminsi burangwa muri ako gace.

Muri Kamena uyu mwaka,mu gace kitwa Bunywana aho muri Rugari,abandi bantu batatu babonetse bishwe batemaguwe.Imibiri yabo yahise ishyingurwa ntawamenye umwidondoro wabo cyangwa icyabahitanye.

Akenshi abantu batwikirwa cyangwa bagasenyerwa amazu mu duce dutandukanye tw’igihugu cy’u Burundi biba bitewe n’impamvu 2 nyamukuru zirimo gushinjwa uburozi cyangwa kutumvikana muri politike.

Amakuru Ijwi ry’Amerika ryahawe n’abariha amakuru I Muyinga n’uko nta n’imwe muri izi mpamvu ishobora kuba iri inyuma y’ubu bugizi bwa nabi bwakorewe uyu muryango

Mu ntara ya Bujumbura mu burengerazuba, ahitwa INdagano, muri zone ya Nyambuye muri komine Isare,saa mbiri z’ijoro zibura iminota 15 nk’uko polisi ibitangaza, naho abana batatu barimo umwe w’imyaka 11, undi w’imyaka 8 hamwe n’uw’imyaka 4 nabo baguye mu nkongi y’umuriro itaramenyekana uwayiteye.

Bose baguye mu nzu ntawarokotse cyangwa ngo apfe yamaze kugezwa kwa muganga.

Umuvugizi wa polisi yatangaje ko abantu bane barimo se w’abo bana na nyina ubabyara batawe muri yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa