skol

Dr.Christopher Kayumba uri kwiyicisha inzara aho afungiye yabajijwe n’ubushinjacyaha

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 September 2021

Christopher Kayumba umunyapolitiki ufunze uri kwiyicisha inzara, yabajijwe n’ubushinjacyaha ku byaha aregwa, nk’uko umunyamategeko we abivuga.

Dr Kayumba wafunzwe kuwa kane w’icyumweru gishize, ku mugoroba wa none ku wa kane ubushinjacyaha bwamusanze aho afungiye bumubaza ku byaha akekwaho byo gufata ku ngufu abagore babiri mu 2012 na 2017.

Me Ntirenganya Seif Jean Bosco umwunganira bari kumwe abazwa, yabwiye BBC ko Kayumba yakomeje imyigaragambyo ye yo kwiyicisha inzara aho afungiye kuri station ya polisi ya Kicukiro i Kigali asaba uburenganzira bwo gukurikiranwa adafunze.

Ntirenganya avuga ko Kayumba - watangiye kwiyicisha inzara kuwa gatanu ushize - uyu munsi yasubizaga mu ijwi ritoya.

Ati: "Unamureba yazanye iminkanyari ku ruhu nk’umuntu wagize ikibazo cyo kubura amazi mu mubiri, ijwi ryari ritoya ariko yasubije, asaba ko yaba arekuwe by’agateganyo.

"Ubu dutegereje kumenya icyemezo ubushinjacyaha buzafata, niba buzamuregera urukiko cyangwa buzamurekura."

Mu kubazwa, Kayumba "yakomeje guhakana ibyaha aregwa avuga ko ari ibihimbano", nk’uko umunyamategeko we abivuga.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Kayumba yajyanywe kwa muganga avanywe aho afuniye ariko agezeyo yanga gusuzumwa.

Mbere yo gufungwa, Kayumba yavugaga ko ibyaha ashinjwa byazanywe akimara gutangaza ko ashinze ishyaka rya politiki, ritari mu murongo umwe n’iriri ku butegetsi.

Mbere yo gushinga iryo shyaka mu kwezi kwa gatatu 2021, Kayumba yari amaze umwaka afungiye icyaha cyo guteza umutekano mucye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, icyaha yakomeje guhakana.

Kayumba, inzobere mu itangazamakuru n’umwalimu, yigishaga muri kaminuza y’u Rwanda mbere y’uko imuhagarika by’agateganyo ubwo yari afunze mu mpera za 2020, nk’uko umunyamategeko we abivuga.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Visi perezida wa FRVB,Jado Castar, yakatiwe igifungo cy’imyaka...

Visi perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu...
13 October 2021 0

Abaregwa gushaka gutorokesha Nyakwigendera Kizito Mihigo Basabiwe Gufungwa...

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasabira igifungo cy’imyaka irindwi n’igice...
12 October 2021 0

Ubushinjacyaha bwatangiye gushyira hanze imyirondoro y’abahamwe n’ibyaha byo...

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, bwashyize hanze urutonde rw’abantu 322...
11 October 2021 0

Nyamagabe: Umusore akurikiranyweho gusambanya umwana amubeshya kumuha...

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwashyikirijwe dosiye...
9 October 2021 0

Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya jenoside yagejejwe mu Rwanda...

Umunyarwanda Rurangwa Oswald wirukanwe ku butaka bwa Leta Zunze ubumwe za...
7 October 2021 0

Urubanza ruregwamo Zigama CSS n’abandi rwasubitswe kubera ubwinshi...

Ku rukiko rw’ubucuruzi ruherereye mu mu mujyi wa Kigali mu murenge wa...
7 October 2021 0