skol
fortebet

Diane Rwigara na nyina hasigaye amasaha abarirwa ku ntoki bagasomerwa

Yanditswe: Wednesday 05, Dec 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 6 Ukuboza 2018 nibwo biteganijwe ko urukiko rukuru rusoma imyanzuro y’ urubanza ruregwamo Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi Rwigara.

Sponsored Ad

Bombi ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa imyaka 22. Bamwe mu banyamahanga barimo abasenateri ba Amerika n’ umuyobozi ucyuye igihe wa Francophonie basabye u Rwanda gushishoza mu rubanza rwa abo kwa Rwigara ariko Leta y’ u Rwanda ikomeza kubamara impugenge ari nako ibibutsa ko ubutabera bw’ u Rwanda bwigenga.

Diane Rwigara w’ imyaka 37, akurikiranyweho ibyaha birimo kugumura rubanda no kuyangisha ubutegetsi buriho n’ icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano bikekwa ko yakoze ubwo yashakaga imikono y’abamushyigikiye ngo abe yashobora kwiyamamaza mu matora ya perezida yabaye mu mwaka wa 2017, amatora Perezida Paul Kagame yatsinze n’amajwi arenga 99%.

Adeline Mukangemanyi akurikiranyweho ibyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri bishingiye mu biganiro yagiranye n’ inshuti ze.

Diane Rwigara na Adeline Rwigara baburanye badafunze nyuma y’ uko tariki 5 Ukwakira 2018 , umucamanza afashe icyemezo cyo kubarekura bagakurikiranwa badafunze.

Diane Rwigara na nyina bombi baburanye bahakana ibyaha baregwa bakavuga ko bishingiye ku mpamvu za politiki.

Mu mvugo za Diane Rwigara haba ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ndetse no mu rubanza yumvikanye inshuro zirenze imwe anenga ubutabera bw’ u Rwanda avuga ko butigenga.

Ibitekerezo

  • Ngo bakatirwe? nonese ko muciye urubanza ari mwe bavuga basomerwe kuko bashobora no kuba abere

    Umutwe w’iyi nkuru urerekana ko umwanzuro urukiko ruri bufate ari ugukatirwa! Urabizi neza se? ahubwo iyo wivugira ko hasigaye
    amasaha abarirwa ku ntoki kugira ngo urukiko rufate umwanzuro ku rubanza rwa Diane Rwigara na nyina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa