skol
fortebet

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yagejejwe imbere y’urukiko

Yanditswe: Wednesday 11, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Dieudonné Ishimwe uzwi nka ‘Prince Kid’ yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama ku Kicukiro

Sponsored Ad

Ishimwe Dieudonné uzwi nka ‘Prince Kid’ yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama ku Kicukiro.

Ishimwe w’imyaka 34, ari gukorwaho iperereza ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda amaze igihe ategura.

Ishimwe Dieudonné akuriye kompanyi Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda ubu ryahagaritswe, yatawe muri yombi n’ubugenzacyaha i Kigali.

Ni urubanza rwitabiriwe n’abarimo umubyeyi wa Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, nawe ufunzwe muri iyi dosiye akekwaho kubangamira iperereza.

Umucamanza yabanje gusoma inyirondoro ya Ishimwe, akurikizaho ibyaha aregwa.

Yasomye ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ishimwe yemeje ko umwirondoro ari uwe, ndetse ko afite umwunganira, nubwo atagaragaraga mu rukiko.

Kuwa 26 Mata 2022 nibwo Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid,ukuriye kompanyi Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda yatawe muri yombi n’ubugenzacyaha i Kigali.

Ishimwe Yafunzwe nyuma y’ukwezi kumwe Miss Rwanda 2022 irangiye,yegukanwe na Nshuti Muheto Divine.

Amakuru avuga ko Ishimwe, uzwi cyane nka Prince Kid, yarezwe n’abakobwa bane (4) bitabiriye aya marushanwa ko yabakoresheje ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato (rape) gihanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati ya 10-15 hakiyongeraho n’Ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 1-2M.

Icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina gihanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati ya 5-7 , hakiyongeraho n’Ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 1-2M.

Mu gihe icyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina gihanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati ya 1-2, hakiyongeraho n’Ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 100,000 -200,000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa