skol
fortebet

Dosiye ya Bishop Gafaranga yagejejwe mu Rukiko hamenyekana n’itariki azaburaniraho

Yanditswe: Tuesday 20, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Bishop Gafaranga watawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, yamaze kuregerwa Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata.

Sponsored Ad

kuri uyu wa 20 Gicurasi 2025 nibwo ubushinjacyaha bwagejeje Dosiye ya Gafaranga mu rukiko, bikaba biteganyijwe ko dosiye ye izaburanishwa ku wa Kane tariki ya 22 Gicurasi 2025 saa Tatu za mu Gitondo.

Dosiye ye yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 13 Gicurasi 2025, nyuma yo kuyikoraho iperereza buyiregera Urukiko narwo rurayakira ndetse rutanga n’itariki.

Byinshi ku mikorere y’icyaha akurikiranyweho ntabwo byigeze bitangazwa, bikaba bizamenyekana mu gihe cy’iburanisha ubwo Ubushinjacyaha buzaba busobanura impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha.

Ku wa 7 Gicurasi 2025 ni bwo byamenyekanye ko Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Bishop Gafaranga wamenyekanye kubera ibiganiro yakunze kujya akora ku miyoboro ya YouTube, yongeye kuvugwa mu itangazamakuru mu 2023 ubwo yakoraga ubukwe n’umuhanzikazi Annette Murava kugeza ubu banafitanye umwana umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa