skol
fortebet

Dosiye ya Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] irimo ibyaha 3 bikomeye yashyikirijwe Ubushinjacyaha

Yanditswe: Wednesday 04, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 04 Gicurasi 2022, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwohereje mu bushinjacyaha dosiye ya Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid uyobora ikigo gitegura irushanwa rya Miss Rwanda.
Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry yabwiye RBA ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko akekwaho ibyaha 3 birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 04 Gicurasi 2022, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwohereje mu bushinjacyaha dosiye ya Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid uyobora ikigo gitegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry yabwiye RBA ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko akekwaho ibyaha 3 birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Akaba akekwaho kuba ibi byaha yarabikoze mu bihe bitandukanye, abikorera abikorera bamwe mu bagiye bitabira irushanwa rya Miss Rwanda.

Kuwa 26 Mata 2022 nibwo Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid,ukuriye kompanyi Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda yatawe muri yombi n’ubugenzacyaha i Kigali.

Ishimwe Yafunzwe nyuma y’ukwezi kumwe Miss Rwanda 2022 irangiye,yegukanwe na Nshuti Muheto Divine.

Amakuru avuga ko Ishimwe, uzwi cyane nka Prince Kid, yarezwe n’abakobwa bane (4) bitabiriye aya marushanwa ko yabakoresheje ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato (rape) gihanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati ya 10-15 hakiyongeraho n’Ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 1-2M.

Icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina gihanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati ya 5-7 , hakiyongeraho n’Ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 1-2M.

mu gihe icyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina gihanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati ya 1-2, hakiyongeraho n’Ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 100,000 -200,000.

Ibitekerezo

  • Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo rikwiye gufasha abari n’abategarugori bose bagiye bakorewa ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bihe bitandukanye bahumuka maze bakegera Rib bagatanga amakuru yose y;ibyababaye ho, maze izinyangabirama zose zigafatwa. Kuko abagabo benshi babahehesi bsigaye bitwaza akazi bakora, inzego bahagarariye, services basabwa maze baga sambanya bashiki bacu kakahava, nabo rero kubera ko baba bababaye bakemera kuko ntakundi babigenza.Ubu hari nkumugabo ntavuze ukora kukigo nderabuzima cya Rango, akagali ka Rango B, umurenge wa Tumba, muri Huye, wihereranyeumwana w’umukobwa uvuka muri uwo murenge, mumudugudu wa KAKANYAMANZA, aho yamuhaye urukingo rwa covide, mukwezi kwa 8/2021 ariko yarabyitwaje bituma amusambanya incuro zirenga eshatu. Nyuma nanone akajya amubeshya ko agiye kumushakira akazi ko gukora amasuku nabwo akamutumaho ngo aze amuhe gahunda akongera akamusambanya, Umukobwa yagezeho arivumbura amaze no gushaka umugabo ahubwo umuforomo aza kumubwira nabi aje kwivuza ngo ko wanyihenuye hose none ukaba uje kunyivuzaho ? nkaho atari uburenganzira bwe kuvurwa nkabandi banyarwanda ?? Ubwo kuva icyo gihe uwo mugore ntiyongeye kuzagaruka kwivuriza ku icyo kigo cya Rango atinya ko nyamugabo yamugirira nabi aremera akagenda urugendo rwimilometero birenga 20 ajya ikibirizi, cg mumugi wa butare avuye mu Irango..Uyu nawe rero agiye kugana Rib maze uyu muforomo asange Prince Kid !!! bakanirwe urubakwiye !!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa