skol
fortebet

Dosiye ya Jado Castar yashyikirijwe Ubushinjacyaha

Yanditswe: Monday 27, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Visi Perezida wa FRVB,Jado Castar yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021, icyo gihe yagiye gufungirwa kuri Sitasiyo ya Kicukiro y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko dosiye iregwamo uyu mugabo yoherejwe mu Bushinjacyaha mu cyumweru gishize.

Yakomeje ati “Dosiye yoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa Gatanu tariki 20 Nzeri.”

Jado Castar yafashwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Nzeri 2021. Afungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Jado Castar akurikiranyweho akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano mu gushyira mu bikorwa inshingano ze.’

Iki cyaha gifitanye isano n’iperereza riri gukorwa bijyanye n’icyatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali.

Perezida wa FRVB, Me Ngarambe Raphaël, ari mu bahamagajwe na RIB mu cyumweru gishize, ariko we yahise ataha.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil batujuje ibisabwa.

Iri rushanwa ryasojwe ku wa 19 Nzeri 2021, ryegukanywe na Cameroun nyuma y’iminsi ibiri ridakinwa kubera kutumvikana ku cyemezo cyari gufatirwa u Rwanda.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama uyu mwaka, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku wa 16 Nzeri 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa