skol
fortebet

Dr.Isaac Munyakazi wahoze muri Guverinoma yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 gisubitse nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa

Yanditswe: Wednesday 15, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rukuru rwahamijie icyaha cya ruswa, Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi,rumukatira imyaka 5 isubitse naho uwo bareganwa hamwe nyiri Good Harvest School, Gahima Abdul wamuhaye ruswa kugira ngo iki kigo kize imbere mu bizamini bya Leta,we akatirwa gufungwa imyaka 5 muri gereza.
Mu rubanza rwabaye muri Gicurasi uyu mwaka,Dr Isaac Munyakazi wahamwe n’ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha yari afite mu nyungu ze bwite yatakambiye Urukiko Rukuru (...)

Sponsored Ad

Urukiko Rukuru rwahamijie icyaha cya ruswa, Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi,rumukatira imyaka 5 isubitse naho uwo bareganwa hamwe nyiri Good Harvest School, Gahima Abdul wamuhaye ruswa kugira ngo iki kigo kize imbere mu bizamini bya Leta,we akatirwa gufungwa imyaka 5 muri gereza.

Mu rubanza rwabaye muri Gicurasi uyu mwaka,Dr Isaac Munyakazi wahamwe n’ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha yari afite mu nyungu ze bwite yatakambiye Urukiko Rukuru arubwira ko yasabye imbabazi n’abarimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku byaha yakoze.

Ku wa 16 Ukwakira 2020 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Dr Isaac Munyakazi gufungwa imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw, gusa ahita ajuririra iki cyemezo.

Ibyaha Munyakazi yaregwaga byari bishingiye ku manyanga bivugwa ko yakozwe yo gufasha ikigo Good Harvest School cya Gahima Abdul bareganwaga, n’abanyeshuri bacyo kuza mu myanya ya mbere mu bizamini bisoza amashuri abanza.

Icyo gihe,Gahima yari yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1.5 Frw, nyuma yo guhamwa icyaha cyo gutanga ruswa.

Kuwa 14 Gicurasi nibwo Inteko iburanisha mu Rukiko rukuru rwa Nyarugenge yumvise ubujurire bwa Dr Munyakazi.

Yahise abwira urukiko ko yajuririye urukiko rukuru kuko ibihano yahawe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge atabyemera.

Yabwiye urukiko ko ibyo agiye kuvuga yabihereye kera abisobanura kuva muri RIB kugeza no mu zindi nzego.

Ati "Nagize intege nke nk’umuntu ndabisabira imbabazi nanazisabye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika namwe banyakubahwa ndangira ngo imbere yanyu mbasabe imbabazi n’izi manza ndimo ubwazo nazo ni igihano kuko ibintu nagiyemo byo guhamagara Dr Sebaganwa Alphonse ngo arebe niba ishuri ryaza mu myanya myiza ntabwo byari ku rwego rwanjye ukurikije umwanya nari ndiho wo ku rwego rwa Minisitiri."

Umucamanza yahise asaba Dr Isaac Munyakazi gusobanura ibyo asabira imbabazi maze avuga ko yasabye umukozi wa REB witwa Dr Sebaganwa Alphonse ngo ko niba bishoboka yafasha ishuri rimwe ryo mu Mujyi wa Kigali ko ryaza mu myanya ya hafi.

Dr Munyakazi yabwiye urukiko ko byabaye ngombwa ko abonana na Dr Sebaganwa Alphonse kugira ngo amubaze niba ibyo yamusabye yarabikoze. Dr Munyakazi yavuze ko yahuriye na Dr Sebaganwa ku Kimironko agahita amubwira ko ibyo yamusabye yamaze kubikora.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya buvuga ko butumva impamvu y’ubu bujurire ndetse buvuga ko ishuri rya Gahima ritatsindishaga abanyeshuri neza mbere y’uko ajya gushaka ukuntu ishuri rye riherereye mu Mujyi wa Kigali ryafashwa kuzajya ritsinda.

Ubushinjacyaha bwahereye kuri ibi buvuga ko ari ikimenyetso cy’uko icyaha cyabaye.

Buti “turasaba urukiko kutakira ubujurire bw’abaregwa kuko nta mpamvu z’ubujurire bwabo.”

Kuwa 31 Ukuboza 2019, amanota y’ibizamini yarasohotse, Good Harvest iza ku mwanya wa cyenda mu gihugu, ndetse abanyeshuri bayo babiri bashyirwa mu icumi ba mbere nyamara harabaye amanyanga nkuko Ubushinjacyaha bwabivuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa