Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko umuganga Dr. Semwaga Emmanuel wamenyekanye cyane kubera gufasha ababuze urubyaro, Nsabimana Frederick na Mukahigiro Gerardine bakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe bategereje kuburana urubanza mu mizi.
Uyu mwanzuro wasomwe ku wa 19 Kamena ushimangira uwafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 26 Gicurasi 2026, ubwo rwagaragazaga ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye.
Ibyo byaha birimo icyaha cy’icuruzwa ry’abantu, kuba icyitso ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu, gufata no gufunga binyuranyije n’amategeko, gukoresha ibikangisho, kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome ndetse no guhimba, guhindura no gukoresha inyandiko mpimbano.
Kuri Dr. Semwaga, akurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso ku icuruzwa ry’abantu, kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome ndetse no guhimba, guhindura no gukoresha inyandiko mpimbano.
Ibi byaha bikomoka ku kigo cyashinzwe na Nsabimana n’umugore we, Mukahigiro, cyahuzaga ababuze urubyaro n’abashaka kubatwitira, ariko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko byahindutse ubucuruzi, hakorwamo byinshi bitemewe n’amategeko.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko abemeye gutwitira ababuze urubyaro basezeranyijwe kwitabwaho mu gihe batwite, ariko ko bitakozwe, kandi ko n’igihe bagaragazaga ikibazo cyabo bashyizweho iterabwoba.
Dr. Semwaga we aza muri iyi dosiye nk’uwashyiraga insoro mu bemeye gutwitira ababuze urubyaro, ariko bikavugwa ko byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kandi ko n’ibitaro yakoreraga bitari bizi iby’iyo gahunda.
Uyu muganga yasabaga gufungurwa by’agateganyo kugira ngo ajye kwita ku bagore yashyiriyemo insoro bari hafi kubyara, anemera gutanga ingwate ya miliyoni 20 Frw ariko urukiko rwabiteye utwatsi.
Tariki ya 28 Gicurasi, Dr. Semwaga n’abo bareganwa bajuririye mu Rukiko rwa Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwakira ubu bujurire ku ya 1 Kamena. Barusabaga gutesha agaciro umwanzuro w’urukiko rw’ibanze.
Mu rubanza rw’ubujurire rwabereye mu muhezo mu cyumweru gishize, Dr. Semwaga yongeye gutakambira urukiko, arugaragariza ko akwiye gufungurwa by’agateganyo kugira ngo ajye kwita ku bo yashyizemo insoro.
Dr. Semwaga yagaragaje ko abo yashyizemo insoro bakimukeneye cyane, kuko bamusanga ku Igororero rya Nyarugenge kugira ngo abahe gahunda z’imiti bagomba gukoresha.
Hamwe n’izindi mpamvu zatanzwe n’abo bareganwa z’uko batazatoroka ubutabera, urukiko rwaziteye utwatsi, rwanzura ko bazakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe bategereje kuburana urubanza nyirizina.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *