skol
fortebet

Dr Venant Rutunga wari ukuriye ISAR ushinjwa ibyaha bya Jenoside yabwiye urukiko ko nawe yahizwe

Yanditswe: Tuesday 19, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rukorera mu mujyi wa Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda ku wa mbere rwakomeje kumva urubanza ruregwamo Dr Venant Rutunga wahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi mu buhinzi cya ISAR.
Rutunga akurikiranweho ibyaha 3 birimo icyaha cya jenoside no kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, we arabihakana.
Rutunga yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi umwaka ushize ngo akurikiranweho ibyo byaha.
Yisobanura kuri ibyo byaha, Rutunga yabwiye urukiko ko ibyo (...)

Sponsored Ad

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rukorera mu mujyi wa Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda ku wa mbere rwakomeje kumva urubanza ruregwamo Dr Venant Rutunga wahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi mu buhinzi cya ISAR.

Rutunga akurikiranweho ibyaha 3 birimo icyaha cya jenoside no kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, we arabihakana.

Rutunga yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi umwaka ushize ngo akurikiranweho ibyo byaha.

Yisobanura kuri ibyo byaha, Rutunga yabwiye urukiko ko ibyo byaha byamwitiriwe kubera umwanya ukomeye w’ikigo cya ISAR yari arimo, avuga ko nta mabwiriza ayo ari yo yose cyangwa amategeko yigeze atanga we ubwe cyangwa se undi muyobozi uwo ari we wese muri ISAR, yo kwica abatutsi.

Muri ibyo byaha byose aregwamo ibikorwa bitandukanye birimo: iyicwa rya bamwe mu bakozi ba ISAR n’iyicwa ry’impunzi z’abatutsi zari zahungiye hafi y’icyo kigo.

Ibindi bikorwa aregwa ni ugutanga ibikoresho gakondo byifashishijwe mu kwica abatutsi, gusaba no kuzana abajandarume n’abasirikare bakoze ubwicanyi muri ISAR no guhemba Interahamwe zakoze ubwo bwicanyi.

Rutunga yavuze ko igitero cy’abaturage bagera ku bihumbi 5 cyagabwe ku kigo yari ayoboye gishaka kwica abari bahahungiye mu 1994. Avuga ko yagiye guhuruza uwari Perefe wa Butare, Sylvan Nsabimana, wamuhaye abajandarume n’abasirikare bo kujya kubahiriza umutekano w’icyo kigo.

Ubushinjacyaha bumurega guhuruza abajandarume n’abasirikare baje kwica abatutsi bari bahungiye muri icyo kigo no mu nkengero zacyo.

We ntahakana ibikorwa by’ubwicanyi byakozwe n’abo bajandarume n’abasirikare muri ISAR, gusa yabwiye urukiko ko atari cyo yari yabazaniye, ko kuri we yabazaniye gukiza abantu kandi ko ibikorwa baba barijanditsemo babibazwa bo ubwabo.

Yavuze ko atagomba gukurikiranwaho icyaha cy’ibyabereye muri ISAR ngo kuko uwo yatabaje, ari we wari umuyobozi wa perefegitura ya Butare Sylvan Nsabimana, mu mwaka wa 2014 yagizwe umwere mu rukiko rwa Arusha ku birebana n’izanwa ry’abo bajandarume n’ibikorwa byabo muri ISAR.

Rutunga yagaragarije urukiko ko na we ubwe yahizwe muri jenoside, ati: "N’ikimenyimenyi baje kunshaka iwanjye bambuze basahura inzu barayeza, basiga banayisenye’’.

Ubushinjacyaha kandi bwamushinje gutanga ibikoresho gakondo birimo imihoro, amasuka n’ibindi byakoreshejwe mu kwica abatutsi.

We yavuze ko ibikoresho buri gitondo byahabwaga abakozi bakora isuku muri ISAR, kandi ko atari we wari ushinzwe ububiko bw’ibyo bikoresho, avuga ko abakora isuku bayikoraga mu masaha ya mu gitondo, mu gihe abagabye igitero bo bakigabye ahagana saa tanu z’amanywa.

Urukiko rwamubajije niba bidashoboka ko hatangwa ibyo bikoresho hakiri kare nyuma bikifashishwa mu kwica abantu, avuga ko yumva bitashoboka.

Rutunga n’abamwunganira babwiye urukiko ko ubushinjacyaha butagaragaza ibimenyetso ibyo ari byo byose ku byaha yaba yarakoze, arangiza agira ati: "Nyakubahwa mucamanza, nabasabaga ko mwagerageza kureba ukuntu jyewe na parike [parquet] mwadukiza rwose ukuri kukajya ahagaragara".

Urubanza ruteganyijwe gukomeza ku itariki 19 y’ukwezi kwa cyenda.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa