Dubai na Rwamurangwa bahakanye ibyaha baregwa birimo inyandiko mpimbano
Yanditswe: Thursday 11, May 2023
Nsabimana Jean alias Dubai yahakanye icyaha aregwa cyo kwihesha icy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, asaba ko urubanza rwe rwajyanwa mu manza mbonezamubano cyangwa iz’ubucuruzi.
Nsabimana, Rwamulangwa Stephen, Mberabahizi Chretien Raymond, Nyirabihogo Jeanne d’Arc na Nkurikiyimfura Theopiste bitabye urukiko rw’ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Kane aho baburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Rwamulangwa, Mberabahizi na Nyirabihogo bari abayobozi mu Karere ka Gasabo, bashinjwa gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite mu mushinga w’Urukumbuzi Ltd wo kubaka inzu ziciriritse 300 mu murenge wa Kinyinya.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko mu 2013 Dubai yagiranye amasezerano n’akarere ka Gasabo yo kuba inzu ziciriritse 300 aho yubatse 120 zirimo esheshatu zigeretse.
Izo nzu zagenzuwe mu 2015 na Rwanda Housing Authority yerekana ko zitujuje ubuziranenge muri fer a beton n’imbaho zakoreshwaga
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *