skol

Dutemberane mu Igororero rya Nyagatare ricumbikiye abana barenga 440

Yanditswe: Monday 27, Apr 2026

featured-image

Igororero rya Nyagatare ricumbikiye abana 460, riherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Barija, Umudugudu wa Burumba, ryubatse ku buso bungana na hegitari esheshatu.

Ni Igororero ryabanje kuba iry’abantu bakuru guhera mu mwaka wa 2004 kugeza 2009, ubwo ryahindurwaga gereza y’abana kugira ngo ryakire abafite imyaka hagati ya 14 na 18 kandi bava mu Gihugu hose.

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rugaragaza ko mu Igororero rya Nyagatare harimo abana 460 barimo abakobwa 28. Ibyaha byiganje bakunda gukurikiranwaho, RCS yerekana ko ari ibyaha byo gufata ku ngufu, ubujura, ubwicanyi n’ibiyobyabwenge.

Bahabwa ibihano biciriritse kuko ntibashobora guhabwa ibihano nk’iby’abantu bakuru cyane ko akenshi usanga bari hasi y’igifungo cy’imyaka 15.

Mu rwego rwo kurushaho kunoza uburyo bwo kwita ku bana b’ingimbi n’Abangavu bahawe igihano cyo gufungwa n’ inkiko, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) ruvuga ko rwashyizeho Igorora ryihariye ry’abana rya Nyagatare, ricumbikira abana bagonganye n’amategeko kugirango baharangirize ibihano bahawe n’inkiko.

Imvaho Nshya yasuye Igororero rya Nyagatare mu rwego rwo kwerekana imibereho n’ubuzima by’abana barigororerwamo. Muri iri Gororero habamo imikino itandukanye ituma abana bakomeza kugororwa neza.

Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Sengabo, yavuze ko iri Gororero ry’abana ryabayeho kuva mu 2009 kubera ko ngo ari ho hari hari ibikoresho bijyanye no kwiga, ndetse n’ibishobora gutunga abana bikomoka ku nka n’imirima kugira ngo babone ibyo kurya byagenewe abana.

Avuga ko ari no mu rwego rwo kugira ngo habeho kubahiriza amategeko mpuzamahanga yo kutavanga abana n’abantu bakuru mu magororero.

Akomeza agira ati: “Ikindi ni ugufasha kuko niyo bari hamwe […] baburane byoroshye ndetse banafashwe byoroshye cyane cyane kwiga no guhabwa n’ibikoresho.

Biga amashuri abanza ndetse n’amashuri yisumbuye, bakora ibizamini bya Leta bigendeye kuri porogaramu nk’iy’ahandi hose mu gihugu.

Banakora ku buryo n’iyo barangije ibihano bakomeza amashuri yabo hanze kandi bagahabwa seritifika (Certificates) nk’iz’abandi bahabwa, ntabwo ziba zanditseho Igororero.”

Akomeza avuga ati: “Ahangaha ni ishuri kuruta uko ari Igororero kubera yuko ubuzima buhari kuva mu gitondo kugera nimugoroba, buba ari ubwo kwiga kandi bafatwa neza, iyo umwana avuye hano agenda atandukanye n’uko yaje.

uko amategeko ateye ntashobora kureba ngo ni uko uri umwana ngo bareke ukore ikintu nk’icy’ubwicanyi cyangwa icyaha cy’ubujura, gukoresha ibiyobyabwenge, ibyo byaba ari ukorora umuco wo kudaha.”

Kwizera Léon ukomoka mu Mujyi wa Kigali, wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’Imibare, Ubukungu na Siyansi ya Mudasobwa, avuga ko biga amasomo atandukanye ndetse n’imyuga inyuranye.

Ati: “Hano hari byinshi tubona bamwe muri twe baba bataragiye babona bari hanze harimo no gukomeza ayo mashuri. Ku bijyanye n’imirire ntabwo wakwiga imirire itagenze neza […] dufata amafunguro atandukanye; mu gitondo tunywa igikoma cy’amasaka kirimo isukari, saa sita tugafata amafunguro na nimugoroba.”

Kimwe mu byo akumbuye, avuga ko ari ukuba yisanzuye, ajya aho ashaka hose, ndetse akaba akumbuye n’umuryango we. Agira inama abana bagenzi be kwirinda ibibarangaza no kwirinda gukora ibyaha byatuma bagongana n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa