
Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka ’Fatakumavuta’, yamaze kugezwa ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho agiye kuburanira ku ifungwa n’ifungurwa ry’Agateganyo.
Ubwambere Fatakumavuta yari yanze kuburana avuga ko we n’umwunganizi we batabashije kwisanisha n’ibyo baregwa ku gihe, maze urukiko rusubika iburanisha.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ibyaha akekwaho birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gukangisha gusebanya no kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa.
Icyakora mu rukiko rw’ibinze rwa Kicukiro,amakuru aturukayo aravuga ko ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari ibirego byatanzwe na The Ben, Muyoboke Alex, Bahati, Ngabo Medard muri dosiye y’uyu Fatakumavuta.
Ubushinjacyaha mu gutanga ingero z’imvugo zisebanya za Sengabo, bwagarutse ku magambo yagiye avuga kuri The Ben buvuga ko uregwa yigeze kuvuga ko ubukwe bw’uyu muhanzi n’umugore we, Uwicyeza Pamela buzabamo akavuyo, ndetse ko uyu muhanzi atazi kuririmba.
Bwavuze kandi ko uregwa yigeze kuvuga ko The Ben agomba kumusaba imbabazi ndetse akanamuha n’amafaranga, ngo bitaba ibyo “bikazarangira muzimije.”
Hagaragajwe kandi amagambo y’ivangura yakoreshejwe n’uregwa, ubwo yavugaga ko umuhanzi Bahati yashatse umugore mubi kandi w’umukene, ngo amuciye kuba ari Umu-diaspora.
Undi byagaragajwe ko yavuzeho amagambo agayitse ni Meddy, aho yakoresheje imvugo zitaboneye nko kuba ngo hari umukobwa “yaririye muri gheto…” n’andi magambo akojeje isoni.
Kuri uyu muhanzi kandi Fatakumavuta, yavuze ko “Meddy ni umugabo wemeye gukubitwa n’umugore we", ibyo ubushinjacyaha bwise kumusebya.
Uregwa ubwo yahabwaga umwanya ngo yisobanure, yavuze ko n’ubwo aregwa ibyo yavuze kuri The Ben, Muyoboke, Meddy, Noopja na Bahati; ubwo yafatwaga yasanze abagenzacyaha baragize ikirego icyabo, ku bw’ibyo akavuga ko hari ikibyihishe inyuma.
Fatakumavuta yavuze ko ubwo yari mu ibazwa umugenzacyaha wamuhataga ibibazo yahamagawe agahabwa amabwiriza y’icyaha kigomba kongerwa mu byo akurikiranyweho.
Yavuze kandi ko ibishingirwaho mu kumurega hari abavuze ibibirenze, aho yatanze urugero rw’ibyagiye bivugwa n’Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago, ngo wagiye yita abantu Abahutu, ariko ntakurikiranwe.
Fatakumavuta wasabiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30, yavuze ko afite uburwayi bwa diabetes, asaba kurekurwa agakurikiranwa ari hanze, ngo kuko hari n’abandi bagiye barekurwa kubera iyi mpamvu.
Yasabye gukorerwa irindi suzuma
Mu iperereza habayeho kugenzura niba nta biyobyabwenge Fatakumavuta akoresha, ibisubizo by’abahanga bigaragaza ko akoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi ku kigero kiri hejuru cyane.
Mu iburanisha Fatakumavuta yavuze ko atigeze amenya aho isuzuma ry’uko akoresha ibiyobyabwenge ryakorewe kandi ko atigeze asinya ku mpapuro z’iryo suzuma.
Yavuze ko atemera ibyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Ati “Ibiyobyabwenge banshinja byose ntabwo mbyemera.”
Yasabye ko Urukiko rwategeka ko yongera gukorerwa isuzuma rigaragaza niba koko akoresha ibiyobyabwenge ngo kuko atemera ibivugwa n’ubushinjacyaha.
Ati “Ndasaba ko nongera gukorerwa isuzuma rigaragaza ibiyobyabwenge biri mu mubiri wanjye.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *