skol
fortebet

Gasabo: Umukobwa wibanaga yasanzwe yapfuye kandi aboshye

Yanditswe: Tuesday 24, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25,yanzwe mu nzu yapfuye, aboshye amaguru n’amaboko, bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi.

Sponsored Ad

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Masoro,mu Murenge wa Ndera.

Amakuru atangwa n’abaturage, avuga ko ku wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2024, abaturanyi b’uyu mukobwa babonye yatinze kubyuka maze babyibazaho niko kugenda kureba icyabaye basanga inzu idakinze, yapfuye kandi aboshye amaguru n’amaboko , nta myenda yambaye.

Ubusanzwe uyu mukobwa ngo yakoraga uburaya ndetse ko yajyaga acururiza inzoga mu nzu y’icyumba kimwe yabagamo.

Umwe mu baturage yabwiye Radio/TV1 ko mu nzu ye kandi abo bagizi ba nabi bamutwaye ibikoresho asanzwe akoresha.

Umwe ati “ Matera nta yari irimo, gaz, n’ibindi yari afite .Inzoga zo numvishe zirimo.”

Undi nawe ati “ Yacuruzaga inzoga , ntabwo tubizi niba ari abakiriya babikoze, nta wamenya ngi ni nde wabikoze. Babashakishe, babakanire urubakwiye kuko ibi ni indengakamere, bamwishe rubi rwose.”

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo abagize uruhare mu rupfu rw’uyu mukobwa bashakishwe.

Ati “Umukobwa bamusanze yapfuye mu gitondo,ni umukobwa ukora uburaya.Birakekwa ko bashobora kuba bamwishe ariko ntabwo turabimenya, tubiharira RIB, ikaza gukora igenzura, tukareba ikivamo.”

Amakuru avuga ko uyu mukobwa asize umwana umwe

Ivomo:umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa