skol
fortebet

Gatete yajuririye icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Wednesday 20, May 2026

Gatete yajuririye icyemezo cyo kumufunga by'agateganyo

Sponsored Ad

skol

Gatete Thierry Kevin uzwi nka Gatete Nyiringabo Ruhumuliza, yamaze kujuririra icyemezo kimufunga iminsi 30 y’agateganyo.

Ku wa 11 Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma Gatete akekwaho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa n’icyo gutuka cyangwa gusagarira abari mu nzego z’ubutabera, rutegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Gatete Ruhumuliza yatawe muri yombi ku wa 24 Mata 2026 nyuma yo kuregwa n’uwitwa Vuganeza Pascal, wagaragaje ko yamugurishije frigo akamusigaramo ibihumbi 800 Frw, igihe cyo kumwishyura kikarenga.

Vuganeza yareze Gatete ko ubwo yajyaga kumwishyuza yamukubise ari na ho hakomoka icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahamagaje Gatete inshuro eshatu ntiyitaba.

Ubwo bajyaga kumuta muri yombi, ni bwo icyaha cyo gutuka cyangwa gusagarira abari mu nzego z’ubutabera yagikoze kuko ashinjwa ko yaciye urupapuro rumuzana ku gahato (Mandat d’amener) yari ashyikirijwe n’abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko.

Nubwo yaburanye ahakana ibyaha, habura iminsi mike ngo hasomwe icyemezo ku rubanza rwe mu ifunga n’ifungurwa, hashyizwe hanze ibaruwa ikubiyemo ubutumwa bwe busaba imbabazi ku byabaye, yicuza kandi yerekana ko ibyabaye bitazongera ukundi.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwagaragaje ko rusanga agomba gukurikiranwa afunzwe kuko bigaragara ko kwitaba inzego z’ubutabera mu gihe zimukeneye bigorana nk’uko yabigaragaje ubwo yahamagazwaga n’ubugenzacyaha ntiyitabe, yahabwa ‘mandat d’amener’ aho kuyakira ngo yitabe yumve icyo bamushakira agahitamo kuyica.

Rwanagaragaje kandi ko aramutse arekuwe agakurikiranwa ari hanze yashyira igitutu ku batangabuhamya bigatuma iperereza ritagerwaho neza ndetse no kongera kumubona byagorana.

Gatete yahise ajuririra icyemezo cy’Urukiko mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ubujurire bwe bwakiriwe ku wa 18 Gicurasi 2026 ndetse urubanza ruhabwa na nimero ariko hategerejwe ko ruhabwa itariki yo kuruburanishaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa