skol
fortebet

Gicumbi: Umugore afungiwe kugambanira umwana w’imyaka 15 baramusambanya

Yanditswe: Tuesday 07, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ibanze rwa Mbogo mu Karere ka Gicumbi rwakatiye igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo umugore uturuka mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana, Akagari ka Kajevuba ukurikiranyweho cyaha cyo kugambanira umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko agasambanywa ku gahato n’umumotari.
Ubushinjacyaha bwa Repubulika y’u Rwanda bwatangaje iyi nkuru bwemeza ko iki cyaha umugore akurikiranyweho yagikoze taliki ya 7 Ugushyingo 2021 ubwo umukobwa baturanye yamuhaga telefoni ngo ayimucomekere yajya (...)

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ibanze rwa Mbogo mu Karere ka Gicumbi rwakatiye igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo umugore uturuka mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana, Akagari ka Kajevuba ukurikiranyweho cyaha cyo kugambanira umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko agasambanywa ku gahato n’umumotari.

Ubushinjacyaha bwa Repubulika y’u Rwanda bwatangaje iyi nkuru bwemeza ko iki cyaha umugore akurikiranyweho yagikoze taliki ya 7 Ugushyingo 2021 ubwo umukobwa baturanye yamuhaga telefoni ngo ayimucomekere yajya kuyifata, aho kuyimuha agahamagara umugabo w’umumotari amubwira ko ari musaza we ko hari icyo ashaka kubwira uwo mukobwa.

Uwo mumotari ahageze umugore yahaye uwo mwana w’umukobwa igitenge ngo akimujyanire mu nzu, ni bwo wa mumotari yamwinjiyeho amuzirika amaboko atangira kumusambanya.

Umukobwa ayavugije induru ahamagara uwo mugore ngo amutabare undi aranga ahubwo akajya amusubiza ko yabahaye rugari ngo nibashaka bararane.

Icyaha cyamenyekanye ubwo ababyeyi b’uyu mukobwa bahabwaga amakuru n’abaturanyi bamwunvise umwana wabo atabaza, bahageze basanze bikingiraniye mu nzu barabakinguza basanga uwo mugabo aryamanye n’umukobwa ahita yiruka aratoroka ahasiga moto ye.

Bahise bafata uwo mugore wabigizemo uruhare ashyikirizwa inzego zibishinzwe.

Mu iburana rye, uyu mugore yahakanye icyaha aregwa, akavuga ko atigeze ahamagara uwo mumotari ariko akemera ko yaje iwe akahasanga uwo mukobwa. Ubushinjacyaha busanga ubwo ari uburyo bwo guhunga icyaha kuko azi ko gihanwa n’amategeko.

Icyaha nikimuhama azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) hashingiye ku ngingo ya 24 y’itegeko No 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa