skol

Glihd yasabye Abanyamakuru kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya UPR

Yanditswe: Tuesday 27, Jun 2023

featured-image

UPR, ni gahunda yashyizweho n’Ibihugu y’isuzumana ngarukagihe mu bijyanye n’Uburenganzira bwa Muntu. Hagati y’imyaka ine n’itanu habaho igenzurana ku burenganzira bwa Muntu hagati y’Ibihugu.

Ni muri urwo rwego ikigo cy’Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere mu Rwanda no mu Biyaga Bigari, Glihd, cyafashe iyambere gikangurira abakora umwuga w’itangazamakuru kongera kwita byihariye ku myanzuro 160 u Rwanda ruherutse kwemera muri UPR.

Uru rwego rwemeza ko Itangazamakuru rifite uruhare runini mu migendekere myiza y’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no gufasha gukosora aho bitagenda neza binyuze mu nkuru batangaza umunsi ku wundi.

Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere mu Biyaga Bigari, Glihd, Umulisa Vestine, yavuze ko guhitamo Abanyamakuru ari uko bifuza ko basobanurirwa neza UPR kugira ngo babigeze ku Banyarwanda ndetse bubahirize imyanzuro ibareba hagamijwe gushyira mu bikorwa Uburenganzira bwa Muntu.

Peacemaker Mbungiramihigo wari uhagarariye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri aya mahugurwa, yavuze ko iyi Minisiteri yiteguye gufasha Itangazamakuru mu gutangaza no gushyira mu bikorwa imwe mu myanzuro iba yarahawe u Rwanda.

Icyo uyu muyobozi yakomeje avuga, ni uko Itangazamakuru mu gihe ryashyigikirwa na Leta ryabasha gutunga itoroshi aho Leta itabasha kwigerera bityo bigafasha kumenya aho gahunda zashyizweho zigeze.

Uyu muyobozi yavuze ibi , mu gihe Abanyamakuru bo bagaragaza impungenge zo kuba hari amwe mu makuru ajyanye n’iri yubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu bagerageza gutangaza ariko bakananizwa n’inzego.

Bashimangira ko hari ahakiri icyuho, nk’uburyo abantu bafungwamo bidasobanutse, ibigo bifungirwamo abantu bitazwi, hakiyongeraho bamwe mu baturage bahohoterwa nkana na zimwe mu nzego z’ibanze.

GLIHD yo yavuze ko imbogamizi zihari ariko ko uko bigenda bimenyera nabantu bagahozaho mu kubigaragaza bizageraho bigakemuka. Ariko kandi ngo niba hariho kugira ubwoba bwo kugaragaza ahari ikibazo, ntaho I Gihugu cyaba kigana.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, ivuga ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi myanzuro yashyizweho umukono n’u Rwanda, igerageza kwegera inzego zose bireba ikazifasha kubungabunga Uburenganzira bwa Muntu aho buva bukagera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa