skol
fortebet

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje umuti iri kuvugutira ikibazo cy’ubucucike buri mu magereza

Yanditswe: Wednesday 16, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe,Dr.Edouard Ngirente,yatangaje ko Leta y’u Rwanda izi ikibazo cy’ubucucike buri mu magereza yo mu Rwanda ndetse bakiganiriyeho hari n’ingamba cyafatiwe.
Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe n’abandi bagize Guverinoma bagiranye n’Abanyamakuru,Minisitiri Ngirente yagarutse ku kibazo cy’Ubucucike buri mu magereza yo mu Rwanda aho Raporo iherutse gukorwa ivuga ko ubucucike mu magereza yo mu Rwanda bugeze kuri 124 % ndetse bukomeje kwiyongera.
Yagize ati ’Ikibazo turakizi,amagereza yo mu (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe,Dr.Edouard Ngirente,yatangaje ko Leta y’u Rwanda izi ikibazo cy’ubucucike buri mu magereza yo mu Rwanda ndetse bakiganiriyeho hari n’ingamba cyafatiwe.

Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe n’abandi bagize Guverinoma bagiranye n’Abanyamakuru,Minisitiri Ngirente yagarutse ku kibazo cy’Ubucucike buri mu magereza yo mu Rwanda aho Raporo iherutse gukorwa ivuga ko ubucucike mu magereza yo mu Rwanda bugeze kuri 124 % ndetse bukomeje kwiyongera.

Yagize ati ’Ikibazo turakizi,amagereza yo mu Rwanda aracucitse cyane,zuzuyemo abantu benshi ku buryo ubushobozi bwazo bwarenze.

Ntabwo turi igihugu gifite umushinga wo kubaka za gereza kuko ntabwo aricyo gisubizo.Turi igihugu gifite umushinga wo kubaka ibigo bikosora abakoze amakosa.Niyo mpamvu dufite umushinga umwe twawutashye umwaka ushize ngirango abakurikiye amakuru kuri Gereza ya Rwamagana murabizi.

Turi kugenda twubaka amashuri y’imyuga (TVET) muri gereza cyangwa iruhande rwa gereza kugira ngo tugende duhindura abo twitaga ko bafunze bazira ibyaha byoroheje, ahubwo bige imyuga.

Icyo dushaka n’uko abantu bahinduka abanyarwanda beza.Umuntu aramutse yibye igare ry’umuntu ukamufunga imyaka iyi n’iyi n’ubundi ashobora kuvamo atameze neza ariko umwigishije imyuga ashobora kuvamo azi gukanika igare ahubwo akagura irye.

Gahunda ya Leta n’ugukosora abantu kugira ngo tugerageze kubahindura beza.Hari umushinga wo kugenda dushyiramo amashuri cyane cyane ay’imyuga."

Minisitiri Ngirente yakomeje avuga ko aho gereza zuzuye cyane bagiye kongera kuhasukura,bubake ibitaro bidakora neza,abantu bongere kuryama neza no kongera ibikorwa remezo bitandukanye.

Yasoje avuga ko Leta y’u Rwanda izi iki kibazo kandi igiye kucyitaho muri buriya buryo 2.

Hari umushinga w’itegeko ugamije gufasha imfungwa n’abagororwa kwiga amashuri arimo na Kaminuza, bikazatuma batanga umusaruro ku gihugu kandi bibarinde kongera gukora ibyaha.

Uyu mushinga ugamije kunoza imibereho yo muri za gereza no kongerera ubumenyi imfungwa n’abagororwa, aho ishingiro ryawo ryemejwe n’Umutwe w’Abadepite kuwa 8 Ukwakira 2021, ubu ukaba urimo kunonosorwa na komisiyo ibishinzwe mbere yo gutorwa n’inteko rusange.

Minisiteri y’ubutabera itangaza ko uyu mushinga ugamije kwimakaza uburyo bwo kugorora mu magereza yo mu Rwanda ndetse n’abagororwa bakabasha kubona ubumenyi buzabafasha gusubira mu buzima busanzwe no kutongera gukora ibyaha.

Uyu mushinga w’itegeko uha urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa ububasha bwo gushyiraho gahunda zigamije kongerera ubushobozi abafunze buzatuma bigirira akamaro kandi ntibongere kugwa mu byaha.

Uteganya ko inzego zose zifite amagereza mu nshingano zikwiriye gushyiraho gahunda zihamye zo kujijura abagororwa bagafashwa kwiga amashuri abanza, ayisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro ndetse na kaminuza ariko byose bikorewe mu mbibi za gereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa