skol

Hafunzwe uwa gatatu: Dosiye y’abakekwaho gusakaza amashusho ya Yampano atera akabariro yoherejwe mu Bushinjacyaha

Yanditswe: Monday 24, Nov 2025

featured-image

Dosiye ya babiri bakekwaho gusakaza amashusho ya Yampano ari gutera akabariro yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha, mu gihe RIB ivuga ko yataye muri yombi ukekwaho kwaka abantu amafaranga ngo ayabasangize.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yavuze dosiye yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 17 Ugushyingo 2025. Ikurikiranywemo abarimo Kalisa john uzwi nka Kjohn na Ishimwe Patrick wamenyekanye nka Pazzo Man.

Ku wa 18 Ugushyingo 2025, RIB yataye muri yombi uwitwa Ishimwe François Xavier ukekwaho kwaka abantu amafaranga kugira ngo abasangize amashusho ya Yampano ari gutera akabariro.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rumaze igihe mu iperereza rigamije kugera kuri buri wese wasakaje amashusho ya Yampano ari gutera akabariro n’umukunzi we witwa Uwineza Diane.

Nyuma y’iki kirego cyatanzwe ku wa 9 Ugushyingo 2025, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man ni we wa mbere watawe muri yombi ku wa 11 Ugushyingo 2025 naho Kalisa John uzwi nka K. John atabwa muri yombi ku wa 14 Ugushyingo 2025.

Dr Murangira yagaragaje ko hari urubyiruko rusigaye rwifata amashusho bari mu bikorwa by’urukuzasoni birimo no gukora imibonano mpuzabitsina, ariko ugasanga harimo abagize uburangare bwo kuyabika kure cyangwa ugasanga barayahererekanya bityo byamara kujya hanze ugasanga baritana ba mwana birengangije ko ari bo ba nyirabayazana.

Yibukije urubyiruko ko rukwiye kujya rwirinda kuba ba nyirabayazana b’igisebo, urubwa no gutakarizwa icyizere no kugaragara nk’ibyomanzi muri sosiyete yacu; bishobora kubabaho bishingiye ku mashusho y’urukozasoni bifata.

Kalisa John na we yatawe muri yombi akurikiranyweho gukwirakwiza amashusho ya Yampano atera akabariro

Pazzo ni we wa mbere watawe muri yombi nyuma y’uko Yampano atanze ikirego

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa