Hagiye gutangizwa uburyo budasanzwe mu butabera buzafasha kugabanya ubucucike mu magereza mu Rwanda
Yanditswe: Sunday 02, Oct 2022
U Rwanda rugiye gutangiriza muri Gereza ya Nyarugenge uburyo bw’ukumvikana kurebana no kwemera icyaha ‘Plea bargaining’, uburyo buzihutisha ubutabera, bukanagabanya ubucucike muri za gereza.
Ukumvikana kurebana no kwemera icyaha guteganywa n’itegeko ry’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu ngingo ya 26. Ivuga ko iyo ukurikiranywe arangije kwisobanura ku byo aregwa, Umushinjacyaha ashobora kumusaba ko bagirana ubwumvikane akamufasha kubona amakuru yose akenewe mu ikurikirana (…)
U Rwanda rugiye gutangiriza muri Gereza ya Nyarugenge uburyo bw’ukumvikana kurebana no kwemera icyaha ‘Plea bargaining’, uburyo buzihutisha ubutabera, bukanagabanya ubucucike muri za gereza.
Ukumvikana kurebana no kwemera icyaha guteganywa n’itegeko ry’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu ngingo ya 26. Ivuga ko iyo ukurikiranywe arangije kwisobanura ku byo aregwa, Umushinjacyaha ashobora kumusaba ko bagirana ubwumvikane akamufasha kubona amakuru yose akenewe mu ikurikirana ry’icyaha no kumenya abandi bantu bagize uruhare mu ikorwa ryacyo kandi na we akabigiramo inyungu ariko bitabangamiye imigendekere myiza y’ubutabera.
Umushinjacyaha amusezeranya kugira ibyo amukorera ku birebana n’ibyo yamurega mu rukiko n’ibihano yamusabira. Mu gihe hagikorwa iperereza, ukurikiranywe wagiranye ubwumvikane n’Ubushinjacyaha ashobora gukurikiranwa ari hanze.
Ubwumvikane ku birebana no kwemera icyaha ntibibuza uwakorewe icyaha kumenya amakuru kuri dosiye y’ikurikiranacyaha no kugira uruhare mu gusobanura imikorere y’icyaha.
Ingingo ya 27 ivuga ko iyo habayeho ubwumvikane ku birebana no kwemera icyaha, Ubushinjacyaha burega ushinjwa mu buryo bwumvikanyweho. Urukiko rushobora kwakira cyangwa kutakira ubwumvikane burebana no kwemera ariko ntirushobora kugira icyo rubihinduraho.
Iyo ubwumvikane bwakiriwe, mu gufata icyemezo urukiko rwita ku bwumvikane bwakozwe hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa.
Ni uburyo bwari busanzwe mu mategeko y’u Rwanda ariko butakorwaga. Bumenyerewe mu bihugu birimo na Leta zunze Ubumwe za Amerika kandi bwihutisha ubutabera, bugafasha abakoze ibyaha kugabanyirizwa ibihano ndetse n’umubare w’abajyanwa muri za gereza ukagabanyuka.
Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko guhera tariki 11 na 12 Ukwakira 2022, muri gereza ya Nyarugenge iri mu Murenge wa Mageragere, bwa mbere mu Rwanda hazatangizwa uburyo bw’ukumvikana kurebana no kwemera icyaha bukazakomereza no mu zindi gereza.
Asobanura uko bikorwa,Mutabazi yagize ati "Umushinjacyaha n’uwakoze icyaha baraganira umushinjacyaha akamubwira ati rero mfite ibimenyetso simusiga muri dosiye yawe, wemeye ukemera icyaha ugasaba imbabazi ukanambwira n’abandi mwafatanije, aho kujya mu nkiko kugushinja ngo bagukatire imyaka ine cyangwa itanu nk’urugero ngiye kugenda ngusabire umwaka umwe.
Hanyuma uwakoze icyaha abonye ko bimufitiye inyungu, aho kugira ngo bamukatire imyaka ine n’igihe azaburanira… iyo abyemeye nta gahato kuko biba ari ubwumvikane bandikana inyandiko umushinjacyaha akavuga ati uyu nagombaga kumusabira imyaka ine mu rukiko, ubu ngiye kumusabira umwe cyangwa imyaka ibiri kubera ko yemeye icyaha, yasobanuye, hanyuma bakabisinyira bakabyandika ko iki cyaha akimusabiyeho umwaka umwe.
Bashobora kandi bareze umuntu ibyaha bitatu wenda nko gukubita no gukomeretsa n’ibindi, umushinjacyaha akavuga ngo ngukuriyeho ibyo bibiri ngusabiye igihano ku cyo gukubita no gukomeretsa gusa kubera ukuntu witwaye mu byo twaganiriye.
Hanyuma ayo masezerano arandikwa agasinywa bakayazanira umucamanza, aba abategerereje ahandi bo bari mu cyumba kindi babiganiraho. Umucamanza nawe iyo abonye ko nta kibazo ahita asinya ya masezerano akaba ahindutse icyemezo cy’urukiko agahita akurikizwa.
Ni ukuvuga ko iyo amusabiye umwaka umwe akaba ari nawo yari amazemo ako kanya ahita asohoka."
Inyungu ziri muri ubu buryo ngo n’uko "uwakoze icyaha asa nk’aho aba agabanyirijwe igihano, indi nyungu iba ihari ni uko n’ubushinjacyaha umwanya bari kuzafata wo gucukumbura ibimenyetso byose no gukora dosiye na bwo buba bworoherejwe.
Inyungu ya gatatu ni uko ku rukiko, umwanya umucamanza yari kuzamara yandika urubanza abumva yumva n’umutangabuhamya bisa nk’aho biba byarangiriye muri ayo masezerano igisigaye ari ugukurikizwa kwayo.
IVOMO:IGIHE
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *