skol
fortebet

Hashyizwe ikimenyetso ku kirombe cyagwiriye 6 !Imiryango yabuze ababo iri gusaba ubutabera

Yanditswe: Tuesday 09, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Leta ihagaritse igikorwa cyo gushakisha abantu 6 bagwiriwe n’ikirombe mu Karere ka Huye , ababuriye ababo muri icyo kirombe bari gusaba ubutabera.
Yari amarira n’agahinda kubaburiye ababo icyarimwe n’inshuti byagaragaye ahabereye umuhango wo gushyira ikimenyetso ku kirombe cyaguyemo abantu batandatu bagashakishwa, ariko ntibaboneke.
Amakuru ducyesha Umuseke ,waganiriye nabamwe mu miryango yaburiye ababo muri iki kirombe baravugako bifuza cyane kubona ubutabera ,umwe yagize (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Leta ihagaritse igikorwa cyo gushakisha abantu 6 bagwiriwe n’ikirombe mu Karere ka Huye , ababuriye ababo muri icyo kirombe bari gusaba ubutabera.

Yari amarira n’agahinda kubaburiye ababo icyarimwe n’inshuti byagaragaye ahabereye umuhango wo gushyira ikimenyetso ku kirombe cyaguyemo abantu batandatu bagashakishwa, ariko ntibaboneke.


Amakuru ducyesha Umuseke ,waganiriye nabamwe mu miryango yaburiye ababo muri iki kirombe baravugako bifuza cyane kubona ubutabera ,umwe yagize ati’ “Ntibyumvikana ukuntu ikirombe cyacukuwemo imyaka ine nyiracyo yaba atazwi bityo leta izadufashe byibura duhabwe indishyi z’akababaro.”

Undi na we yagize ati “Umwana wange yaguye mu kirombe ni we wenyine wamfashaga kuko na se yapfuye. Nkwiye guhabwa indishyi z’akababaro.”
Abayobozi batandukanye bari baje gufata mu mugongo iyi miryango yabuze ababo bayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice.

Mu mbwirwaruhame umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange yizeje ababuze ababo ko Leta yiteguye kubaba hafi.

Ati “Turabihanganisha kandi ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi kuko ni inshingano.”

Iminsi 16 yari ishize hashakishwa abantu batandatu barimo n’abari abanyeshuri mu mashuri yisumbuye ari bo Moise Irumva w’imyaka 21, Samuel Nibayisenge w’imyaka 21, Emmanuel Nsengimana w’imyaka 23, Aimable Mbonigaba w’imyaka 20, Jean Bosco Byakweri w’imyaka w’imyaka 48 na Boniface Niyonkuru w’imyaka 26.

Ikibazwa ni uko imyaka ibaye ine iki kirombe gicukurwamo ariko ngo nyiracyo akaba atazwi, ibi bamwe mu baturage bavuga ko bidashoboka, bakemeza ko azwi ahubwo abo bireba badashaka kumuvuga.

RIB iherutse gutangaza ko yafunze abantu 10 barimo uwari Major mu gisirikare cy’u Rwanda ariko wasezerewe bazira ibijyanye no kuba abantu baraguye mu kirombe.
Ubuyobozi kandi bwizeje ababuze ababo ko ahari ikirombe hatazongera gukoreshwa ahubwo hazafungwa ababishaka bakazajya baza kuhibukira.

Ivomo :Umuseke }

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa