skol
fortebet

Huye-Kinazi: Abaheze mu kirombe ntibaraboneka, Rtd Katabarwa azashinjwa iki?

Yanditswe: Thursday 04, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abaheze mu kirombe cya Kinazi bivugwa ko ari icya Rtd Maj Katabarwa baracyarimo kuva taliki 19/4 cyabagwira! Ntawe uzi uko byabagendekeye n’ubwo amahirwe ko baba bakiriho yayoyotse ndetse n’imiryango yabo ikaba nayo isa n’iyamaze kwiyakira.

Sponsored Ad

Hagati aho Rtd Maj Katabarwa, Mme Jacky wigeze kuba Gitifu wa Kinazi, Mudugudu w’aho ikirombe kiri ndetse n’abandi 7 barafunze! Icyaha kiremereye mubyo bakurikiranweho ni icyo kwica umuntu utabigambiriye!

Umunsi ku wundi dosiye yabo iragenda irenga iminsi Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha bushobora gufunga umuntu bukurikiranyeho ibyaha dosiye yabo itarajya mu rukiko!

Ikibazo: uko imibiri ikomeza kubura, imbere y’umucamanza ba Rtd na Gitifu bazashinjwa kwica nde (batabishaka)?

Hagati aho kandi kuba baba bashinjwe ibura ry’abantu mu (kirombe) nabyo ntibishoboka ntabwo Leta y’u Rwanda yemera iby’ibura ry’abantu!

Umwanzuro w’ibura ry’abantu uri muyo u Rwanda rwanze kwemera mu isuzumana ngarukagihe riheruka hagati y’ibihugu ku buryo iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu rihagaze muri ibyo bihugu (UPR)!

Mu bisobanuro u Rwanda rwatanze ni uko bigoye kwemeza ko abantu babuze mu gihe hari abajya bagenda bagafatwa nk’ababuze nyuma bakazaboneka! Urugero rwatanzwe ni abigeze kugaruka bari bamaze igihe kitari gito muri FDRL muri Kongo kandi mbere byari byaratangajwe ko babuze

Ikigo cy’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro na Mine (RMB) gikwiye kuvugurura Policy ijyanye n’ubucukuzi ndetse n’umutekano ku birombe!

Kugeza ubu imashini zikoreshwa mu gutabara abagwiriwe n’ibirombe ni izisanzwe zifashishwa mu gusana no guhanga imihanda zicukura aho zihagaze ku buryo ubwazo zateza impanuka ku baheze mu kirombe bari bazima!

Ku byerekeye ikirombe cya Kinazi ho, Dosiye iracyagoye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa