skol
fortebet

Huye: Umusore w’imyaka 19 akurikiranweho gushaka kwica mugenzi we

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Thursday 23, Apr 2026

Huye: Umusore w'imyaka 19 akurikiranweho gushaka kwica mugenzi we

Sponsored Ad

skol

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye kuwa Gatatu, itariki 22 Mata, bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umusore w’imyaka 19 ukekwaho gushaka kwica umugabo w’imyaka 32 amutemesheje umuhoro.

Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 05 Mata 2026, ahagana saa mbiri zishyira saa tatu za nijoro, mu Mudugudu wa Gihimbi, Akagali ka Kabirizi, Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza aho bari Mu kabari.

Mu ibazwa rye nk’uko tubikesha Ubushinjacyaha Bukuru, uregwa avuga ko bashyamiranye nyuma agafata umuhoro akamusanga aho yari yicaye ku rubaraza akamutemagura mu mutwe kugeza yituye hasi. Asobanura ko yamuhoye ko yahoraga amubwira ko yamwimishije akazi kandi azamwica.

Icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ ubwicanyi akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 21 n’107 z’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Kiramutse kimuhamye yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa