skol

Ibibazo 70,9% byakemuwe mu buryo bw’ubuhuza ni ibijyanye n’imanza mbonezamubano

Yanditswe: Wednesday 22, Oct 2025

featured-image

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishuri ryo kwigisha no guteza imbere amategeko, ILPD, bwagaragaje ko ijanisha rinini ry’ibibazo byakemuwe mu buryo butisunze inkiko ari ibijyanye n’imbonezamubano kuva mu myaka itatu ishize ubwo buryo butangiye.

Ni amakuru akubiye mu bushakashatsi bwakozwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutabera n’Umuryango International Alert bwatangajwe kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025.

Ni ubushakashatsi bwari bugamije kugaragaza ishusho ya serivisi zo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda mu 2022.

Bwakorewe mu turere twose tw’Igihugu, bukorerwa mu nzego za Leta zitandukanye zikora ubuhuza mu gukemura ibibazo ndetse n’izitari iza Leta 60 zibikora nk’imiryango itari iya Leta, sosiyete sivile, inzu zitanga serivisi z’amategeko n’izindi z’ubuhuza.

Ubushakashatsi bwakozwe hagati ya Gicurasi na Kanama 2024.

Bimwe mu byo bwagaragaje ni uko mu birego byakemuwe hatisunzwe inkiko, ibigera kuri 70,9% ari ibijyanye n’imbonezamubano, 14,1% bikaba ibijyanye n’umurimo naho ibigera kuri 8,6% ari ibijyanye n’ubucuruzi.

Ni mu gihe 3,8% ari ibijyanye n’inshinjabyaha naho 2,6% bijyanye n’ubuyobozi.

Ikindi ubwo bushakashatsi bwerekanye ni uko inzego n’abantu bakora ubuhuza bitegamiye kuri Leta byiganjemo muri Kigali aho 66,1% bahakorera, hagakurikiraho Intara y’Amajyepfo ifite abangana na 16,9%, naho Intara y’Amajyaruguru ni yo ifite umubare muto wabo kuko ari 3,4% by’ababikora mu gihugu hose.

Ubwo bushakashatsi kandi bwerekanye ko abakora ubuhuza harimo abantu n’inzego bose hamwe barenga 700 mu Rwanda.

Ababukora nk’abantu ku giti cyabo banafite ibyangombwa ni 522 biganjemo abanyamategeko, ndetse 306 muri bo bari mu ihuriro riherutse gushingwa ry’abahuza.

Gusa, ababukora biganjemo abanyamategeko kuko muri abo 522 abagera kuri 485 bize amategeko, bagakurikirwa n’abize iby’imari n’icungamutungo bagera kuri 14, abize iby’amahoro no gukemura amakimbirane batandatu, abize ubucuruzi batatu, abize Engineering batanu ndetse na bane bize iby’imiyoborere.

Ni mu gihe izindi nzego z’ibyo abantu biga zirindwi zisigaye zisangira abahuza umunani naho izindi zikaba nta n’umwe urimo.

Ikindi kigaragara muri ubwo bushakashatsi ni uko mu bibazo 934 byakemuwe mu buryo bw’ubuhuza mu 2022/2023, ibigera kuri 39,4% byakemuwe mu buryo bw’ubwunzi naho 30,5% bikemurwa mu buryo bufasha abafitanye ikibazo kwigerera ku mwanzuro.

Ni mu gihe ibigera kuri 4,1% muri byo byakemuwe mu buryo bw’ubukemurampaka naho 26% byakemuwe mu buryo bwo gushakira umuti hamwe hagati y’umuhuza n’abo ahuza.

Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe n’ubwo bushakashatsi harimo kuba abakorerwa ubuhuza bakigoye mu kumvikana ku mwanzuro, amikoro make, ubumenyi buke, kudahita hashyirwa mu bikorwa ibyemeranyijwe n’izindi zitandukanye.

Ubwo bushakashatsi bwanzuye busaba ko hakomeza gushyirwa ingufu mu kubaka ubushobozi bw’inzego zirebwa n’ubuhuza, kongera imikoranire y’inzego, kongera amakuru ajyanye n’ubuhuza mu ikoranabuhanga ndetse n’amafaranga ashyirwa mu buhuza.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashasti muri ILPD, Dr. Sezirahiga Yves yavuze ko ubwo bushakashatsi bwanagaragaje ishusho yo kuba abahuza bahari mu gihugu ariko biganje mu mijyi mu cyaro hakabamo abayobozi b’inzego z’ibanze cyane kuko harimo nk’uturere dufite umwe.

Yavuze ko kandi hashyirwaho amategeko ahuriweho mu yakoreshwa mu gukemura impaka kuko ubu agenderwaho agiye atandukanye bitewe n’urwego ndetse asaba ko Leta yafasha mu guha agaciro ibyemezo bifatwa n’ubuhuza nk’uko iby’inkiko bimera.

Umuyobozi wa International Alert mu Rwanda no mu Burundi, Inkesha Ariane yavuze ko kuba hari uburyo bw’ubuhuza ariko abaturage bamwe bakaba batarabumenya ngo banabwizere neza ari kimwe mu bikwiye kwitabwaho.

Gusa yavuze ko u Rwanda mu Karere ruhagaze neza mu buhuza.

Ati: “Mu Rwanda turi imbere y’abandi cyane kuko ubu turi kugaraggaza uko duhagaze no kongeramo ikoranabuhanga kandi ubu hamaze no guhugurwa abantu benshi cyane. Mbona uburyo ubuhuza buri gushyirwamo ingufu hano bigaragaza ko turi imbere cyane mu bihugu duturanye.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Mbonera Théophile yavuze ko ubuhuza bushimirwa umusaruro buri gutanga mu kugabanya ubucucike muri gereza no kugabanya ibirarane by’imanza kuko ubu mu myaka ibiri bumaze byavuye kuri 56.379 bugera kuri 44.799 kandi bizeye ko mu myaka ya vuba buzaba butanga umusanzu ufatika.

Ibibazo 70,9% byakemuwe mu buryo bw’ubuhuza ni ibijyanye n’imanza mbonezamubano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa