skol

Ibiganiro byari gusiga Rio Tinto na Glencore byihuje byakubise igihwereye

Yanditswe: Friday 06, Feb 2026

featured-image

Sosiyete y’Abongereza n’Abanya-Australia imaze imyaka 153 mu bikorwa bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro inakorera iyo mirimo mu Rwanda, Rio Tinto, yatangaje ko yahagaritse ibiganiro yari imazemo amezi na Glencore (GLEN.L) bigamije kwishyira hamwe, bityo ihagarika burundu uwo mushinga wari guhindura cyane isura y’ibi bigo bicukura amabuye y’agaciro ku rwego rw’Isi.

Iyo ayo masezerano aza kugerwaho, ayo masosiyete yombi yari kwishyira hamwe akabyara kompanyi nini kurusha izindi zose ku Isi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ku wa 5 Gashyantare 2026, Rio Tinto yatangaje ko impande zombi zananiwe kumvikana ku masezerano yatanga inyungu zifatika kandi zihagije ku banyamigabane bazo.

Ibi ni inshuro ya kabiri ibiganiro binaniranye mu gihe kirenze gato umwaka umwe, nyuma y’uko Glencore yari yongeye kwegera Rio Tinto mu mpera za 2024, bikaba ari inshuro ya gatatu muri rusange.

Si ibi gusa kuko hari n’andi masezerano manini mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro Rio Tinto yananiwe kugerwaho. Muri ayo harimo n’igerageza rya BHP (BHP.AX) ryo kugura Anglo American ku mafaranga angana na miliyari 49 z’amadolari ya Amerika, ryaje gupfa, bitewe n’impungenge zijyanye n’imiterere y’ayo masezerano.

Imigabane ya Glencore yagabanyutseho 7%, igera kuri pence 467. Naho imigabane ya Rio Tinto iri ku isoko ry’imari rya Londres yo yagabanutseho 2,6%.

Umusesenguzi Christopher LaFemina, yavuze ko bishoboka ko ayo masosiyete yombi yazongera kugirana ibiganiro mu gihe kiri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa