skol
fortebet

Ibishobora gutuma abashyingiranywe bahabwa gatanya

Yanditswe: Friday 02, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubusambanyi, guhamwa n’icyaha gisebeje, ihohoterwa ku mubiri, ku mitekerereze, kumva kubana bitagishobotse, ni zimwe mu mpamvu zitandukanye zishobora gushingirwaho abashyingiranywe bagatandukana burundu mu buryo bwemewe n’amategeko nk’uko biri mu itegeko rigenga abantu n’umuryango riteganya.

Sponsored Ad

Ingingo yo gutandukana kw’abashakanye ni imwe mu zigarukwaho kenshi mu buryo butavugwaho rumwe, bitewe n’ibifatwa nk’intandaro yayo hagati y’abashyingiranywe.

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda yerekana ko mu mwaka wa 2022/2023 inkiko z’u Rwanda zemeje ko gatanya za burundu 3075 zatanzwe ku bashakanye byemewe n’amategeko.

Abahanga mu by’imibanire bemeza ko hari abajya kubaka ingo bakurikiye inyungu z’ibintu bifatika, nyuma y’iminsi mike ikirego cy’ubutane kigatangira bagamije kugabana imitungo.

Itegeko rigenga abantu n’umuryango ryasohotse tariki 30 Nyakanga 2024 rigaragaramo impamvu nshya ziyongera ku zari zemewe zashingirwaho abashyingiranywe batana.

Ingingo yaryo ya 248 ivuga ko buri wese mu bashyingiranywe ashobora gusaba ubutane kubera imwe mu mpamvu zirimo ubusambanyi; kuba umwe mu bashyingiranywe yarataye urugo nta mpamvu ifite ishingiro nibura mu gihe cy’amezi 12 akurikirana; guhamwa n’icyaha gisebeje no kwanga gutanga ibitunga urugo.

Mu mpamvu nshya ziyongereyemo harimo ihohoterwa ku mubiri, ku mitekerereze, ihohoterwa rishengura umutima, irishingiye ku mutungo cyangwa imyitwarire ibangamiye bikabije urega, n’imyitwarire ibangamiye umwana bahuriyeho bombi, n’umwana w’urega cyangwa w’uregwa.

Harimo kandi agaka kavuga ibyo “kutabana mu gihe kirenze amezi atandatu akurikirana uhereye igihe habereye ishyingirwa nta mpamvu zifite ishingiro zihari” mu gihe mu itegeko riheruka byasabaga kumara amezi 12.

Ni mu gihe kandi “iyo kubana bitagishobotse kubera indi mpamvu itakwihanganirwa n’umwe mu bashyingiranywe.” na bwo umwe aba ashobora gusaba ubutane.

Mu zindi mpamu zari zisanzwe muri iyi ngingo zatuma abashyingiranywe batandukana harimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina; no kumara nibura imyaka ibiri batabana ku bushake bwabo.

Muri raporo zitandukanye bigaragazwa ko umubare w’abasaba gatanya wazamutse vuba. Nko mu 2016, uyu mubare wari hasi kuko muri uwo mwaka hakiriwe ibirego 21, mu 2017 biba 69 naho mu 2018 biba 1311.

Mu 2019, imiryango 8941 yemerewe n’inkiko gutandukana nk’uko byatangajwe muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) mu gihe mu 2020 inkiko zakiriye ibirego 3213.

Raporo y’Ibikorwa by’Ubucamanza ya 2021/2022, igaragaza ko ikibazo cyari cyiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari ugutandukana burundu kw’abashakanye. Muri uwo mwaka abatandukanye bageraga ku 3322.

Ingingo ya 250 y’iri tegeko itaganya ko ikirego gisaba ubutane gitangwa n’umwe mu bashyingiranywe, kikaregerwa kandi kikaburanishwa nk’izindi manza. Ikirego gisaba ubutane gisaza hashize imyaka itanu kuva igihe impamvu gishingiyeho yamenyekaniye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa