skol
fortebet

Idamange yihannye inteko iburanisha urubanza rwe

Yanditswe: Tuesday 22, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Madamu Idamange Iryamugwiza Yvonne yihannye inteko yamuburanishaga nyuma yo kwemera ubusabe bw’Ubushinjacyaha ko urubanza rwe rubera mu muhezo kubera imvugo akoresha rubanza mu bubona idakwiriye.
Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka ruri I Nyanza, mu Majyepfo y’u Rwanda kuri uyu wa 22 Kanama 2021 rwasubukuye urubanza ruregwamo Idamange Iryamugwiza Yvonne.
Madamu Idamange aregwa ibyaha birimo Gutesha agaciro inzibutso za Jenoside, (...)

Sponsored Ad

Madamu Idamange Iryamugwiza Yvonne yihannye inteko yamuburanishaga nyuma yo kwemera ubusabe bw’Ubushinjacyaha ko urubanza rwe rubera mu muhezo kubera imvugo akoresha rubanza mu bubona idakwiriye.

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka ruri I Nyanza, mu Majyepfo y’u Rwanda kuri uyu wa 22 Kanama 2021 rwasubukuye urubanza ruregwamo Idamange Iryamugwiza Yvonne.

Madamu Idamange aregwa ibyaha birimo Gutesha agaciro inzibutso za Jenoside, Guteza imvururu muri rubanda n’ibindi.

Ubwo uru rubanza rwasubukurwaga uyu munsi, Ubushinjacyaha bwavuze ko bufite icyifuzo bwifuza kugeza ku rukiko, buhita bumenyesha inteko iburanisha uru rubanza ko kuba Idamange yaburanishirizwa mu ruhame byamuha umwanya wo gukomeza kwamamaza ibitekerezo bye bibi.

Umushinjacyaha wavugaga ko ubu busabe bunashingiye ku miterere y’ibyaha bishinjwa uregwa, yagize ati “Ubushinjacyaha bufite impungenge ko iburanisha ry’uru rubanza mu ruhame ryabera Iryamugwiza Idamange Yvonne urubuga rwo gukomeza ibikorwa bye byo gupfobya Jenoside, kwamamaza ibihuha ndetse no gukomeza icengezamatwara rye ryo kwangisha Leta abaturage ndetse n’ubuyobozi n’abayobozi.”

Umushinjacyaha yakomeje agira ati “Ku nyungu z’umutekano no ku nyungu z’umudendezo wa rubanda dusanga uru rubanza rwaburanishirizwa mu muhezo mu rwego rwo kurengera uwo mudendezo w’abaturage n’umutekano w’abaturage ndetse no gukomeza gushimangira ubumwe bw’abaturage.”

Umucamanza ahaye Ijambo Idamange Iryamugwiza Yvonne yahise agira ati “Ndagira ngo mbwire Urukiko ko kuburanira mu muhezo kuri njye bitashoboka.”

Idamange yavuze ko impamvu ataburanira mu ruhame ari uko ibyo Ubushinjacyaha buvuga ko yakoze yabikoreye mu ruhame bityo akwiye kuburanira mu ruhame aho kuburana ibyo yise “rwihishwa”.

Yabwiye Urukiko ko urubanza rwe ari urw’amaherere kandi afunze binyuranije n’amategeko aho yemeza ko afungiye ubusa, bityo abantu bakwiye kubimenya.

Yabwiye Urukiko ko ashaka gukura abantu mu rujijo ku mpamvu yatumye atitabira iburanisha ryo ku wa 15 /06/2021, ko kuvuga ko yanze kwitaba Urukiko atari byo kuko yamenyeshejwe ko ari buburane amasaha yarenze bityo amakosa yari ay’Urukiko, akavuga ko yandikiye ibaruwa Urukiko taliki 08/06/2021 avuga ko atazaza kuburanira i Nyanza kuko afite impungenge z’umutekano we, kuko ashobora kwicwa (umucamanza ahita amwibutsa ko ari gutandukira kuko bari kuvuga ku ngingo y’uko Ubushinjacyaha bwasabye ko yaburanira mu muhezo).

Idamange ahita akomeza asaba Urukiko ko urubanza rwe rukwiye kubera ku mugaragaro kuko ibyo bamureze bidakwiye kubera mu muhezo.

Ati “Mwemere ko mburanira mu ruhame niba mu Rwanda hari Demokarasi kandi ubutabera bukaba bwigenga.”

Idamange w’imyaka 42 yavuze ko atazasubira inyuma n’iyo yaterwa ubwoba ko agikomeje guharanira Demokarasi kandi afite icyizere ko izagerwaho yemeza ko abaturage nta kibazo bafitanye.

Maitre Bruce Bikotwa wunganira Idamange yavuze ko icyifuzo cy’ubushinjacyaha kinyuranyije n’Itegekoshinga riteganya ko imanza ziburanishwa mu ruhame, uretse iyo urukiko rwemeje ko rujya mu muhezo rushingiye ku mategeko.

Ati: "Ubushinjacyaha nta ngingo n’imwe y’amategeko bwagaragarije urukiko bushingiraho busaba ko rushirwa mu muhezo".

Yavuze ko nta kintu cyerekana ko Abanyarwanda bahungabanyijwe n’ibyatangajwe na Idamange kuko ngo nta mibare y’Ubushakashatsi ubushinjacyaha bushingiraho bubyemeza.

Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwiherereye rugarutse rwanzura ko impungenge z’ubushinjacyaha zifite ishingiro, rutegeka ko uru rubanza ruburanishwa mu muhezo.

Yvonne Idamange yumvise ibi yahise avuga aranguruye ati: "Narabibabwiye ko nta bucamanza muzampa, iyi nteko ndayihannye."

Kwihana inteko cyangwa umucamanza mu rubanza ni ukwanga ko arugarukamo kubera impungenge umufiteho mu gutanga ubutabera. Ni bumwe mu burenganzira bw’ababuranyi.

Umucamanza yasubije uregwa ko nta muntu wemerewe kwamagana icyemezo cy’urukiko ahubwo akijuririra.

Gusa urukiko rwavuze ko ubwo yihannye inteko iburanisha uru rukiko ruzagena indi nteko izaburanisha uru rubanza, ishobora kurutangira bushya.

Urubanza rwari kuzakomeza kuri uyu wa Gatatu, ntiruzaba kuko Inteko iruburanisha umuburanyi yayihannye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa