skol

Ignace Nkaka na Nsekanabo Jean Pierre ba FDLR basabiwe gufungwa burundu

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 October 2021

Ignace Nkaka wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FDLR hamwe na Lt Col Jean Pierre Nsekanabo wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa burundu ku byaha by’iterabwoba baregwa.


Mu kwa 12/2018, aba bagabo bafatiwe ku mupaka wa Bunagana wa DR Congo na Uganda bivugwa ko bashinjwa ko bari bavuye i Kampala mu nama n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Urubanza rwabo rumaze imyaka irenga ibiri ubu ruri gusatira umusozo mu rugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha by’iterabwoba, iby’ikoranabuhanga, n’ibyamukiranya umupaka.

Umushinjacyaha kuwa kane yasabye ko urukiko ruhamya bombi ibyaha bishingiye ku bitero byakozwe na FDLR byiciwemo abantu mu Rwanda mu myaka yashize.

Abaregwa bavuga ko ubwabo nta cyaha bakoze basaba guhabwa amahirwe yo gusubizwa mu buzima busanzwe cyangwa koroherezwa ibihano, nk’abandi bahoze mu nyeshyamba za FDLR batashye.

Umushinjacyaha yavuze ko Nkaka wari uzwi nka La Forge Fils Bazeye na Jean Pierre Nsekanabo wari uzwi nka Abega bari mu bayobozi ba FDLR kandi bagize uruhare mu byo uwo mutwe wakoze ahatandukanye.

Yasabye urukiko kubahamya; ubugambanyi, kwica abantu, kugaba ibitero ku baturage b’abasivile, kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba ku nyungu za politiki no kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Yasabye ko kuri Nkaka by’umwihariko urukiko rukwiye kumuhamya icyaha cyo gukwiza amakuru atariyo akora icengezamatwara rigamije gusebya leta mu bihugu by’amahanga.

Umushinjacyaha yagize ati: "Turasaba ko bahanishwa igifungo cya burundu, kandi buri wese akamburwa uburenganzira afite mu gihugu."

Ku byasabwe n’ubushinjacyaha, Ignace Nkaka yabwiye urukiko ko ibyaha aregwa we bwite "nta kimenyetso ubushinjacyaha bwigeze bugaragaza" ko yabikoze.

Avuga ko ibyo yatangazaga nk’umuvugizi wa FDLR byose ari "amabwiriza nahabwaga n’abari bankuriye kandi bakampa umurongo ngomba gukurikiza".

"Uwari Saul yabaye Paulo"

Avuga ko ibyo aregwa byinshi abihuriyeho n’abahoze muri FDLR n’iyindi mitwe batashye bagasubizwa mu buzima busanzwe, asaba ko na we agirirwa nka bo.

Avuga kandi ko urukiko rwashingira ku buryo atagoranye mu rubanza kandi yasabye imbabazi ku byo yatangazaga yasanze binyuranye n’ukuri kuriho mu Rwanda.

Yasabye urukiko "guca inkoni izamba" cyangwa rukamuhanisha igihano nk’icyahawe Lt Col Nditurende Tharcisse na Lt Col Habiyaremye Noel, bahoze mu buyobozi bwa FDLR.

Aba, mu 2012 bahanishijwe n’urukiko mu Rwanda gufungwa imyaka itatu, mu rubanza rwaregwagamo n’umunyapolitiki Ingabire Victoire.

Nkaka ati: "Kandi ndizeza Perezida wa Repubulika ko nazinutswe kuba nakongera gusubira mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, uwari Sauli ubu yahindutse Paulo."

Lt Col Nsekanabo yavuze ko ibyaha ubushinjacyaha bumurega bikwiye kuryozwa abakuru ba FDLR kuko we atafataga ibyemezo.

Yahakanye ko atigeze ayobora iperereza rya FDLR kandi ko nta kimenyetso ubushinjacyaha bwabigaragarije. Ati: "nemera ko nayoboye iperereza ku rwego rwa batayo gusa."

Nsekanabo nawe yasabye gufatwa n’abandi bahoze muri FDLR agasubizwa mu buzima busanzwe, cyangwa agahabwa igihano cyoroheje nk’icyahawe bariya barwanyi bandi mugenzi we yavuze.

Urubanza ubu rwapfundikiwe, umucamanza yavuze ko ruzasomwa tariki 15/12/2021.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uwari umukozi wa Kizito Mihigo yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 n’igice

Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Kigali yahanishije igihano...
22 October 2021 0

Muhanga: Imiryango irahishira uwateye inda umwana na we imwita...

Mu murenge wa Shyogwe hari umwana w’umukobwa watewe inda yiga mu mashuri...
21 October 2021 0

Musanze: Hashyizweho amatsinda yo kugaragaza ihohoterwa rikorerwa abagore...

Mu karere ka Musanze, haravugwa amatsinda akurikirana ihohoterwa...
21 October 2021 0

Huye: Umugabo afunzwe ashinjwa gutwika abana be abaziza kumwiba 5000...

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugore w’imyaka...
21 October 2021 0

Ubushinjacyaha bwajuririye imikirize y’urubanza rwa Rusesabagina na bagenzi...

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwajuririye imikirize y’urubanza...
20 October 2021 0

Rulindo: Yabyaye impanga ku myaka 17 abana n’umugabo amezi abiri

Umukobwa wo mu murenge wa Base akarere ka Rulindo, yavuye iwabo agiye...
20 October 2021 0