Bamwe mu baturage n’abunzi ubwabo basabye ko itegeko rigenga Komite z’Abunzi ryavugururwa kuko ngo hari zimwe mu ngingo zirigize zitakijyanye n’igihe, cyane cyane nk’igena ko imanza ziburanishwa n’abunzi zitagomba kurenza agaciro ka miliyoni 3 Frw.
Abunzi bamaze imyaka irenga 20 batanga ubutabera bwunga abaturage mu nzego z’ibanze. Gusa ariko bakunze kugaragaza ko ingingo irebana no kuba batemerewe kuburanisha imanza zirengeje agaciro ka miliyoni 3 Frw yavugururwa.
Abagana aba bunzi bavuga ko iyo ngingo itakijyanye n’igihe kuko imitungo na yo irushaho guhenda.
Rutazibwa Jean Bosco, umwunzi mu Kagari ka Busanza mu Karere ka Kicukiro, umaze imyaka 15 muri uwo murimo, ni umwe mu bagaragaje impungenge.
Yagize ati “Ubu abantu benshi baza bafite ibibazo by’agaciro karenze miliyoni 3 Frw, tukababuza kubiburanira. Ibyo bituma benshi bihutira kujya mu nkiko aho bikorwa bisaba amafaranga menshi n’igihe kirekire.”
Urwego rw’abunzi rukorera ku nzego z’ibanze, cyane cyane ku rwego rw’akagari n’umurenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Busanza, yavuze ko abunzi bagabanyije cyane umubare w’imanza zishyikirizwa inkiko.
Ati “Urwego rw’Abunzi ni urwego rwegereye abaturage. Rukorera ku kagari kandi abaturage bagiye barwibonamo cyane. Badufashije ikiburanwa kikazamuka bya bibazo byaganaga mu nkiko abunzi babikemura.”
Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2011 kugera muri 2024, Komite z’Abunzi zakemuye ibibazo birenga ibihumbi 54. Iyo biba byaragiye mu nkiko, byari gufata nibura imyaka 30 ngo bikemuke.
Mugabo Frank ushinzwe gusesengura Ubutabera bwegerejwe abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera, yemeza ko itegeko rigenga Komite z’Abunzi rizavugururwa vuba.
Ati “Twamaze gutangira isesengura ry’itegeko. Icyizere ni uko mu gihe kitarenze imyaka ibiri, iryo tegeko rizaba ryavuguruwe, kugira ngo rijyane n’igihe.”
Abunzi bafite icyizere ko ivugururwa ry’iri tegeko rizakemura zimwe mu mbogamizi bahuraga nazo, cyane cyane izijyanye n’agaciro k’ibibazo bemererwa kuburanisha.
Mu mwaka wa 2004 ni bwo hashyizweho Komite y’Abunzi ishinzwe kunga abafitanye ibibazo mbere yo kugana inkiko. Kuri buri murenge haba hari komite igizwe n’abunzi 7 ndetse no kuri buri kagari hari abunzi 7.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *