skol

Imanza zirenga 8.800 zaciwe mu mezi atandatu hifashishijwe ubuhuza

Yanditswe: Monday 02, Feb 2026

featured-image

Urwego rw’Ubucamanza rwatangaje ko mu mezi atandatu ashize ubuhuza n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha byafashije mu kurangiza imanza zirenga 8.800.

Ibi byatangajwe mu gihe hakomeje gushyirwa imbaraga mu buhuza ndetse n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha aho abaturage bashishikarizwa kubwitabira nk’inzira yo gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko.

Muri rusange, binyuze mu buhuza mu mezi atandatu ashize, haciwe imanza 8.881.

Izo zirimo iz’imbonezamubona zifashishijwemo ubuhuza (Court-Annexed Mediation (CAM) mu rukiko zingana na 1.721 zarangijwe zifashishijwe ubuhuza.

Binyuze muri ubwo buryo kandi kuva bwatangira gukoreshwa hamaze kurangizwa imanza 12.251.

Ubwumvikana bushingiye ku kwemera icyaha nabwo bwarifashishijwe ari na bwo bwarangije imanza nyinshi aho mu mezi atandatu gusa haciwe imanza 6.446.

Muri ubu buryo bukomeje no gutanga umusaruro nibura mu myaka itatu ishize, imanza 29.077 zimaze gukemurwa bwifashishijwe.

Ubusanzwe ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha ni inzira ituma uregwa yemera icyaha nk’ingurane yo kugabanyirizwa umubare w’ibyaha akurikiranyweho cyangwa isezerano ahabwa n’Ubushinjacyaha ryo kutamusabira igihano gisumba ikindi giteganyijwe n’itegeko.

Amasezerano y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha agomba kugaragaza igihano Ubushinjacyaha bwasezeranyije gusabira uregwa, uko kizashyirwa mu bikorwa n’uburyo bwo kwishyura uwakorewe icyaha igihe ari bimwe mu bigize amasezerano.

Ku bijyanye no guhuza uwakorewe icyaha n’uwakimukoreye mu byaha nshinjabyaha ibizwi nka ‘Victim and Offender mediation’ kandi harangijwe dosiye 708 mu mezi ane gusa.

Ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe ubuhuza mu nkiko ku wa 26 Mutarama 2026, Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Hitiyaremye Alphonse, yavuze ko iyi gahunda y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha ireba ibyaha byose ariko ko bidakuraho ubushobozi bw’urukiko.

Ati “Iyi gahunda ireba ibyaha byose ndetse ni ko amategeko abiteganya gusa ariko ntabwo bikuyeho ubushishozi bw’umushinjacyaha, ntibikuraho ubushishozi bw’urukiko.”

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yagaragaje ko mu mwaka w’ubucamanza wa 2024/2025, umubare w’imanza zarangiriye mu buhuza wiyongereye ku kigero cya 32% kuko zabaye 3.166 zivuye ku 2.395 mu mwaka wa 2023/2024.

Muri uwo mwaka kandi binyuze mu bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha haciwe imanza zingana na 11.846; bigaragaza ko ziyongereye ugereranyije n’umwaka w’ubucamanza wa 2023/2024, ubwo imanza zarangiye muri ubwo buryo zari 9.851, zingana na 20%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa