skol
fortebet

Impaka ku batangabuhamya mu rubanza rwa Wenceslas Twagirayezu ukekwaho gukora Jenoside

Yanditswe: Wednesday 01, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwatanze urutonde rw’abatangabuhamya 10 bwifuza ko bazaza mu rukiko gushinja jenoside Wenceslas Twagirayezu, naho uruhande rwe ruvuga ko rugikeneye kubonana n’abamushinjura bari i Goma, Gisenyi n’Iburayi.

Sponsored Ad

Kuwa gatatu, mu rubanza rw’uyu mugabo woherejwe na Denmark kuburanira mu Rwanda, ubushinjacyaha bwavuze ko abamushinja bamwe bamubonye kuri za bariyeri afite intwaro gakondo, ubundi afite imbunda na grenade mu gihe cya jenoside.

Twagirayezu w’imyaka 53 aregwa uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye mu bice bitandukanye by’icyari perefegitura ya Gisenyi, birimo Busasamana, Nkamira, Mudende n’ahiswe ’komine rouge’, ibyaha we ahakana.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari abamushinja bifuza gutanga ubuhamya imbonankubone mu rukiko, n’abifuza kurindirwa umutekano kuko ngo hari uwatanze ubuhamya muzindi manza zisa nk’uru maze umugore we, abana be na barumuna be bakicwa n’abacengezi.

Bwasabye kandi ko ku buhamya bw’abamushinja bari Iburayi urukiko rwazashingira ku nyandikomvugo zabo, mu gihe uruhande rw’uregwa rwasabye ko abo bakurwa ku rutonde rw’abamushinja.

Ku ruhande rw’uregwa, Me Bruce Bikotwa wunganira Twagirayezu yavuze ko bo batashoboye gutanga urutonde rw’abamushinjura asaba amafaranga n’umwanya wo kubageraho.

Bikotwa yavuze ko bakeneye kongera gukora iperereza ry’ibanze bakabonana n’abashinjura umukiriya we bari i Goma, mu bice bya Rubavu n’abari Iburayi kuko hari ingengo y’imari yabigenewe.

Urukiko rwavuze ko ibyo byose ruzabisuzuma rukabitangaho umwanzuro ku itariki 15 z’uku kwezi kw’Ukuboza 2022.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa