skol

Impamvu bigoye ko ubuhuza bwifashishwa mu manza za gatanya

Yanditswe: Monday 08, Dec 2025

featured-image

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yerekanye ko nubwo ubuhuza butanga umusanzu mu gukemura ibibazo ariko ku manza z’abashakanye basaba gatanya budatanga umusaruro.

Yabigarutseho mu kiganiro n’Abanyamakuru cyo kuri uyu wa 8 Ukuboza 2025, ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe Ubutabera mu Rwanda.

Ni icyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti “Ubuhuza mu manza, inkingi y’ubutabera bunoze, bwihuse kandi burangiza ikibazo”.

Ni insanganyamatsiko yatoranyijwe mu rwego rwo gukomeza guharanira ko politiki y’igihugu y’Ubutabera Mpanabyaha no gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko byakomeza gukoreshwa nk’inzira nziza yo kurangiza imanza.

Mukantaganzwa yavuze ko kuva ubuhuza bwatangira gukoreshwa hamaze gukemurwa dosiye zirenga ibihumbi 20 bwifashishijwe kandi bigaragara ko bugenda butanga umusaruro.

Yakomeje avuga ko ku manza z’abasaba ubutane nubwo ubuhuza bugeragezwa ariko akenshi usanga budatanga umusaruro.

Ati’ “Mu manza z’ubutane turagerageza, ariko akenshi abantu biyemeje gutana ubona ko ubwo biba byananiranye. Abatana kera mu mategeko kera byari biteganyijwe ko inkiko zibanza kubunga, abacamanza bakagerageza, ndetse biza kugaragara ko uko kubunga nta musaruro bitanga uretse kubakereza, uretse gutanga icyuho cyo kugira ngo ufite umutima mubi abe yagirira undi nabi.”

Yakomeje agaragaza ko abantu biyemeje gutana abashobora kubunga bagakwiye kuba ababyeyi babo cyangwa inshuti magara mu gihe babafite.

Ati: “Abantu biyemeje gutana ubundi umuntu wa mbere ukwiye kubunga ni umubyeyi, iyo bagiriwe umugisha wo kuba bakimufite. Undi ukwiye kubunga ni inshuti iyo bafite inshuti y’ukuri. Iyo abo bananiranwe kumva ko umuntu uzava hanze utazi icyo bapfana azabunga bigakunda burya biragora.”

Yakomeje ashimangira ko ubuhuza muri izo manza budatanga umusaruro kandi ko n’icyo bashishikariza abacamanza mu nkiko ari ukwihutisha itangwa rya gatanya mu gihe abashakanye babona ko ari cyo gisubizo.

Ati: “Mu butane ntabwo ubuhuza burimo gutanga umusaruro ariko icyo dukora ahubwo dushishikariza inkiko igihe bumva koko ari byo bashaka kubatandukanya, kuko n’aho bashakira bagaruka bagasezerana. Turibwira ko mu minsi iri imbere tuza kubona iyo mibare y’abantu bagenda bakibaza bagatekereza bakagaruka mu masezerano yabo ya mbere.”

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yerekana ko mu mwaka wa 2024/2025 haburanishijwe imanza 2.674 z’abashakanye basaba gutandukana, zivuye ku manza 2.833 mu mwaka wari wabanje.

Nubwo bimeze bityo ariko hari n’uburyo abashakanye bashobora gutandukana babyumvikanyeho ntibisabe ko hari ugomba kubanza kujya kurega, ibizwi nka ‘Divorce by mutual consent’.

Kimwe mu bigenga amasezerano yo guhana gatanya mu buryo bwumvikanweho ni uko mushobora kuyihabwa mumaranye nibura imyaka ibiri musezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.

icyo gihe mukora amasezerano yanditse y’ubutane bwumvikanyweho mukayasinyira imbere ya noteri, ndetse bikaba byiza muyakoze muri kumwe n’umunyamategeko kugira ngo mutayakora nabi ugasanga atemewe n’urukiko.

Mu bindi bikubiye mu masezerano yanditse y’icyo kirego cy’ubutane bwumvikanyweho, ni uko mushyiramo ko mwembi mwemeye gutandukana mu bwumvikane n’ingingo irebana n’abana n’uburyo muzasaranganya ibyo mutunze ubundi mugatanga ikirego cy’ubutane bwumvikanyweho.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yavuze ko ubuhuza mu manza za gatanya budatanga umusaruro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa