skol
fortebet

Imwe mu mitungo ya Dr.Habumuremyi Pierre Damien igiye gutezwa cyamunara

Yanditswe: Monday 20, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Imitungo ya Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe akaba na nyiri Christian University of Rwanda (CHUR),amerewe nabi kuko amasambu ye atatu yashyizwe muri cyamunara kugira ngo hishyurwe amadeni agera muri miliyoni hafi 25 Frw.
Ni icyemezo cyafashwe ari muri gereza, kuko mu Ugushyingo 2020 yakatiwe gufungwa imyaka itatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, anacibwa ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 Frw, kubera ibyaha bifitanye isano na Christian (...)

Sponsored Ad

Imitungo ya Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe akaba na nyiri Christian University of Rwanda (CHUR),amerewe nabi kuko amasambu ye atatu yashyizwe muri cyamunara kugira ngo hishyurwe amadeni agera muri miliyoni hafi 25 Frw.

Ni icyemezo cyafashwe ari muri gereza, kuko mu Ugushyingo 2020 yakatiwe gufungwa imyaka itatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, anacibwa ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 Frw, kubera ibyaha bifitanye isano na Christian University of Rwanda yashinze.

Umuhesha w’inkiko urimo kurangiza uru rubanza, Tuyiringire Gilbert, yemereye Taarifa dukesha iyi nkuru ati “dutegereje kureba ko ikoranabuhanga ritwereka niba hari abahataniye kugura uwo mutungo.”

Umwe mu mitungo igaragara ku rubuga rwa Leta rukorerwaho cyamunara ni isambu iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Umurenge wa Masaka, aho igiciro fatizo cyayo cyagizwe 15,838,000 Frw.

Urukiko rwamutegetse kwishyura miliyoni 24.7 Frw, ariko bitewe n’uko byageze mu kwishyura binyuze muri cyamunara, Habumuremyi azishyuzwa amafaranga ashobora kugera muri miliyoni 26 Frw ubariyemo amatangazo atangwa mu kumenyekanisha cyamunara n’ibihembo by’umuhesha w’inkiko.

Ku yindi mirima ibiri nta n’umwe wahawe agaciro karengeje miliyoni 5 Frw.
Ikinyamakuru Taarifa yamenye ko byose bigamije kwishyura amafaranga Dr. Habumuremyi yahawe n’uwitwa Musoni Evariste, atamwishyuye aza kwitabaza Urukiko rw’ubucuruzi none urubanza rwabaye itegeko.

Mu gihe aheruka gutangira kuburana mu bujurire, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumuhamya n’icyaha cy’ubuhemu, mu gihe yari yakigizweho umwere n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Ku rubuga rwa Leta bigaragara ko guhatanira kugura iriya mitungo muri cyamunara ya mbere byagombaga gusozwa kuri uyu wa Mbere saa tanu.

Ubusanzwe iyo kuri cyamunara ya mbere hatabonetse byibuze 75% by’agaciro k’uwo mutungo ntabwo ugurishwa, hagategerezwa inshuro ya kabiri. Iyo bigeze ku nshuro ya gatatu, utanze igiciro kiri hejuru nicyo gifatwa.

Dr Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa ku wa 3 Nyakanga 2020, aregwa ko hari sheki zifite agaciro ka miliyoni zirenga 170 Frw yatanze mu mazina ya kaminuza n’izindi ziri mu mazina bwite, ariko zitazigamiye.

Urubanza rwe mu bujurire ruzasomwa ku wa 29 Nzeri 2021.

Uretse kuba Minisitiri w’Intebe, Dr. Habumuremyi yanabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba (EALA), avamo aba Minisitiri w’Uburezi.

Yafunzwe ari Umukuru w’Urwego rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa