skol

Ish Kevin wakekwagaho gukoresha ibiyobyabwenge yarekuwe

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 July 2021

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwahamije umuraperi Ishimwe Semana Kevin [Ish Kevin] icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, rumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe usubitse, ruhita rutegeka ko arekurwa.

Tariki ya 25 Kamena 2021, RIB yafunze abantu batandatu Mugisha Patrick, Semana Kevin ari we Ish Kevin, Munyanshoza Celine, Umulisa Benitha, Nziza Olga na Byukusenge Esther Brianna[Dj Brianne].

Ish Kevin na bagenzi be bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bari no kunywa inzoga. Ibirori bari barimo byabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero, Umudugudu wa Gasave.

Nyuma y’aho polisi yahise ibakurikiranaho icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Ku Cyumweru tariki ya 27 Kamena bane barimo Dj Briane bararekuwe, ni nyuma y’uko ibizami bya Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) byagaragaje ko nta biyobyabwenge biri mu maraso yabo, hasigara Ish Kevin na Nziza Olga.

Ubwo bafatwaga bahise bafungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisozi, Ish Kevin na Olga bakaba nabo barekuwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021.

Ish Kevin azwi mu ndirimbo nka Amakosi,Waki waki n’izindi zo mu njyana yita Trapish.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kigali: Umubyeyi w’umwana watewe inda ku myaka 13 yaramubuze

I Nyamirambo hari umugore wacuruje umwisengeneza we bigera aho asama inda...
18 October 2021 0

Muhanga: Abakobwa batewe inda basabwa guterwa izindi ngo bakomeze guhabwa...

Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo incuro zirenze imwe bavuga ko nta mahitamo...
18 October 2021 0

Musanze: Umusore yateye umukobwa inda ahita ashyingiranwa n’undi

Umukobwa wari ukirangiza amashuri yisumbuye wo mu murenge wa Muhoza,...
18 October 2021 0

Urukiko rwashimangiye ko Hoteli y’umuryango wa Rwigara itezwa...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rw’Ubucuruzi mu Rwanda rwatesheje...
15 October 2021 0

Visi perezida wa FRVB,Jado Castar, yakatiwe igifungo cy’imyaka...

Visi perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu...
13 October 2021 0

Abaregwa gushaka gutorokesha Nyakwigendera Kizito Mihigo Basabiwe Gufungwa...

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasabira igifungo cy’imyaka irindwi n’igice...
12 October 2021 0