skol
fortebet

Ishimwe Dieudonné ’Prince Kid’ yitabye urukiko rw’Ubujurire

Yanditswe: Friday 28, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, yitabye Urukiko Rukuru ruherereye i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mata 2023,ahagiye gukomereza urubanza mu bujurire ku byaha yashinjwe byo gusambanya mu bihe bitandukanye abakobwa bitabiriye Miss Rwanda yateguraga.
Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye cyagize umwere Prince Kid, bugaragaraza ko umucamanza atitaye ku bimenyetso byatanzwe ndetse na zimwe mu mvugo z’abatangabuhamya.
Iburanisha riheruka ryabereye mu Rukiko (...)

Sponsored Ad

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, yitabye Urukiko Rukuru ruherereye i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mata 2023,ahagiye gukomereza urubanza mu bujurire ku byaha yashinjwe byo gusambanya mu bihe bitandukanye abakobwa bitabiriye Miss Rwanda yateguraga.

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye cyagize umwere Prince Kid, bugaragaraza ko umucamanza atitaye ku bimenyetso byatanzwe ndetse na zimwe mu mvugo z’abatangabuhamya.

Iburanisha riheruka ryabereye mu Rukiko Rukuru, Ishimwe Dieudonné yaburanye ahakana ibyaha aregwa avuga ko ari akagambane kakozwe n’abashakaga kumwambura gutegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Uyu munsi,Miss Iradukunda Elisa usanzwe ari n’umugore wa Prince Kid, na bagenzi be Nimwiza Meghan na Iradukunda Liliane bari mu cyumba cy’iburanisha

Mu iburanisha ryo ku wa Gatanu,tariki 12 Werurwe 2023, mu Rukiko Rukuru, Ishimwe Dieudonné yunganiwe n’abanyamategeko batatu barimo Nyembo Emelyne wamwunganiye kuva yatangira gukurikiranwa.

Ubushinjacyaha bwatanze impamvu esheshatu z’ubujurire kuri uru rubanza, zirimo ibimenyetso bitahawe agaciro n’imvugo z’uwahohotewe nk’ikimenyetso cy’ingenzi.

Umushinjacyaha Ninahazwa Roselyne yagaragaje ko umucamanza mu rwego rwa mbere atasobanukiwe neza n’imiterere y’icyaha, byanatumye yirengagiza ibimenyetso bihuje kamere bijyanye n’icyaha, aho gushingira ku bimenyetso bishidikanywaho.

Yavuze ko umutangabuhamya yagaragaje ko yahohotewe na Ishimwe Dieudonné amufatiranyije n’ubukene mu gihe cya Covid-19.

Umushinjacyaha yasobanuye ko banzuye ko urubanza rubera mu ruhame mu rwego rwo kugaragaza ko ibirego Prince Kid akurikanyweho atari ibihimbano, na cyane ko urubanza rwe ruvugwa cyane mu itangazamakuru.

Yagaragaje ko ibyaha bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku mibonano mpuzabitsina bikunze kugorana kubonerwa ibimenyetso, kandi ko atari umwihariko w’u Rwanda, ahubwo bwatanze ingero z’ibihugu nk’u Bufaransa, u Bubiligi na Canada.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko bwifashishije inyandiko z’abahanga zigaragaza ko hadakwiye kugarukira ku kuba uwahohotewe yaremeye ko imibonano mpuzabitsina ibaho, ahubwo ko hagomba kugaragazwa koko niba uko kwemera kwari kuzuye.

Tariki ya 12 Ukuboza 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere ku byaha yari akurikiranweho byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Icyo gihe rwategese ko ahita afungurwa, nyuma y’amezi atandatu ari muri Gereza ya Nyarugenge.

Prince Kid yatawe muri yombi muri Gicurasi 2022. Yagejejwe mu rukiko bwa mbere tariki ya 11 Gicurasi 2022 aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Urubanza rwe rwakomereje mu muhezo ndetse ku wa 16 Gicurasi 2022, urukiko rwemeza ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha yari akurikiranyweho ryari rigikomeje.

Prince Kid yaje kujurira icyo cyemezo ariko ku 3 Kamena 2022 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Urubanza mu mizi rwatangiye muri Kanama 2022 rukomereza mu muhezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa