skol
fortebet

Ishimwe Dieudonné yahanaguweho icyaha gikomeye asigarana ibindi 2

Yanditswe: Monday 16, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ishimwe Dieudonné uzwi cyane nka "Prince Kid" wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda yakuweho icyaha cyo gusambanya ku ngufu umwe mu bitabiriye iryo rushanwa, ariko bitegekwa ko afungwa by’agateganyo ku bindi byaha akekwaho.
Mu gihe urubanza rwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwabereye mu muhezo mu cyumweru gishize, urukiko rwasomye icyemezo cyarwo mu ruhame.
Umucamanza w’urukiko rw’ibanze rwa Kagarama i Kigali yavuze ko Ishimwe azakurikiranwa ku byaha byo;
Gusaba undi ishimishamubiri (...)

Gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina

Umucamanza yavuze ko icyaha cyo gukoresha umwe mu bitabiriye Miss Rwanda imibonano mpuzabitsina ku gahato yari yarezwe nta bimenyetso bifatika byatuma agikurikiranwaho.

Yavuze ko ubuhamya bw’umutangabuhamya w’ubushinjacyaha (umwe mu bitabiriya Miss Rwanda 2020) butagize ibimenyetso bihagije byashingirwaho ngo Ishimwe akurikiranwe kuri icyo cyaha.

Gusa yavuze ko hari ibimenyetso bifatika (birimo amajwi n’ubutumwa) by’uwabaye Miss Rwanda bigize impamvu zo kumukurikirana kuri biriya byaha bibiri.

Ishimwe waburanye (mu muhezo) ahakana ibyaha byose yarezwe, yahise atangaza ko ajuririye icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo.

Iki cyemezo cy’urukiko ariko gisobanuye ko ahita avanwa kuri ’station’ ya polisi akajyanwa muri gereza ya Kigali mu gihe azaba arimo kujurira.

Gufungwa, n’ibirego kuri Ishimwe byavuzweho cyane mu minsi ishize mu Rwanda, kuko irushanwa yateguraga ari kimwe mu bikorwa bikurikiranwa cyane buri mwaka.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa