Mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Ukwakira 2022, i Saa Mbili za mu gitondo (08:00) ari bwo Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] atangira kuburanira urubanza mu mizi mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Prince Kid aregwa n’ubushinjacyaha ibyaha byo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Ku ya 25 Mata 2022 nibwo Ishimwe yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, atangira gukorwaho ku byaha (...)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Ukwakira 2022, i Saa Mbili za mu gitondo (08:00) ari bwo Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] atangira kuburanira urubanza mu mizi mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Prince Kid aregwa n’ubushinjacyaha ibyaha byo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Ku ya 25 Mata 2022 nibwo Ishimwe yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, atangira gukorwaho ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ashinjwa ibyaha bibiri birimo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Muri Mata, Dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha, atangira kuburanira mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, urukiko rwanzura muri Gicurasi ko akatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Mu ntangiriro za Kamena 2022, Prince Kid yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ariko narwo rwemeza ko afungwa mu mwanzuro wasomwe tariki ya 3 Kamena 2022.
Ibikorwa byo kuburanisha byose byabaye kuri Prince Kid byari mu muhezo ku mpamvu urukiko rwavugaga ko hashingiwe ku kuba uru rubanza rurimo ingingo zishobora kubangamira uburere mbonezabupfura.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *