skol
fortebet

Isomwa ry’urubanza rwa Titi Brown ryegejwe inyuma kubera ikiruhuko cy’Abacamanza

author-image

Yanditswe na: Joseph Iradukunda
Kuwa: Thursday 20, Jul 2023

Isomwa ry'urubanza rwa Titi Brown ryegejwe inyuma kubera ikiruhuko cy'Abacamanza

Sponsored Ad

skol

Urukiko rukuru rwa Nyarugenge rwasubukuye iburanisha ry’urubanza Ubushinjacyaha buregamo Ishimwe Thierry ’Titi Brown’ icyaha cyo Gusambanya umwana. Bukaba bwasabiye uyu mubyinnyi, Titi Brown gufungwa imyaka 25.

Ni nyuma y’uko Umunyamategeko we yasabye ko uyu musore agirwa umwere kuko ibipimo by’isano y’amaraso byari byarapimwe (DNA) byagaragaje ko atari we wateye inda umukobwa bivugwa ko atari yujuje imyaka y’ubukure.

Urukiko rwategetse ko uru rubanza ruzasomwa tariki 20 Nzeri 2023 kubera ko ukwezi kwa Kanama harimo ikiruhuko cy’abacamanza muri rusange.

Titi Brown yatawe muri yombi mu mpera z’umwaka wa 2021. Uyu musore akurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

Umubyeyi w’umwana bivugwa ko Titi Brown yaba yarateye inda, avuga ko yohereje umwana gusura nyirarume mu biruhuko, atashye avuga ko yarwaye igifu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa