Itegeko ryo kugabana ku buryo bungana imitungo ku basabye gatanya rigiye gusubirwamo mu Rwanda
Yanditswe: Tuesday 20, Dec 2022
Guverinoma y’u Rwanda yatangiye urugendo rwo gukemura burundu ikibazo cy’abantu bashyingiranwa umwe akurikiye imitungo y’undi aho ahita asaba ubutane bataramarana kabiri babana kugira ngo bagabane 50 kuri 50.
Mu mushinga w’Itegeko rigenga abantu n’umuryango riri kuganirwaho n’inzego bireba, umucamanza yahawe ububasha bwo kujya abanza gusuzuma niba abagiye gukora gatanya bagomba kugabana imitungo mu buryo bungana.
Iki ni ikibazo cyari kimaze iminsi giteye inkeke aho bamwe mu basore (…)
Guverinoma y’u Rwanda yatangiye urugendo rwo gukemura burundu ikibazo cy’abantu bashyingiranwa umwe akurikiye imitungo y’undi aho ahita asaba ubutane bataramarana kabiri babana kugira ngo bagabane 50 kuri 50.
Mu mushinga w’Itegeko rigenga abantu n’umuryango riri kuganirwaho n’inzego bireba, umucamanza yahawe ububasha bwo kujya abanza gusuzuma niba abagiye gukora gatanya bagomba kugabana imitungo mu buryo bungana.
Iki ni ikibazo cyari kimaze iminsi giteye inkeke aho bamwe mu basore n’inkumi mu Rwanda bakundagana hari ukurikiye imitungo y’undi bikarangira amukenesheje nyuma y’uko babanye.
Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko mu mwaka wa 2019, ingo zasenyutse binyuze muri gatanya zageze ku 8,941 zivuye ku ngo 1331 zari zasenyutse mu mwaka wawubanjirije wa 2018, bikaba bisobanuye ko ingo zisenyuka zari zikubye inshuro 6.8 mu gihe cy’umwaka umwe gusa.
Raporo y’ibikorwa by’ubucamanza ya 2021-2022, igaragaza ko ikibazo cyiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari gutandukana burundu, aho kingana n’imanza 3,322.
Impamvu ziteganywa n’amategeko zishingirwaho hemezwa gutanga ubutane ziteganywa n’ingingo ya 237 y’itegeko No 42/1988 ryo kuwa 27 Ukwakira 1988, iri tegeko rishyiraho interuro y’ibanze y’igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano.
Iyi ngingo igaragaza impamvu zikurikira; igihano cy’icyaha gisebeje cyane, ubusambanyi, guhoza ku nkeke, kwanga gutanga ibitunga urugo, guta urugo nibura igihe cy’amezi 12 no kumara nibura imyaka itatu abashakanye batabana ku bushake bwabo.
Gusa kugira ngo izi mpamvu zihabwe agaciro bisaba ko abazizanye nk’izashingirwaho baka ubutane bazizanira ibimenyetso bifatika
Ibitekerezo
Ahubwo barikureho Kuko abagore badukunda bakurikiye imitungo yacyu twebwe abagabo hamara kabiri umugore akakwiyenzaho kugirango akwibe ibyawe ugasigara urikurira abagore nibisambo kabisa Bize gukura ibyinyo abagabo mumayeri.