skol
fortebet

Jean Claude Iyamuremye yakatiwe imyaka 25 kubera imyitwarire igize icyaha cya Jenoside

Yanditswe: Wednesday 30, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka imbibi, rwahanishije igifungo cy’imyaka 25 uwitwa Iyamuremye Jean Claude alias NZINGA ku cyaha cya Jenoside.

Sponsored Ad

Umucamanza yavuze ko habayeho impamvu nyoroshyacyaha zo kuba yarakoze icyo cyaha afite imyaka 19, no kuba byarabonetse ko hari imwe mu miryango yarokoye.

Iyamuremye, yaburanye ahakana ibyaha aregwa mu kwiregura kandi yavuze ko atari kwica Abatutsi kandi na nyina ari umututsi.

Iyamuremye yashinjwaga uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi ku kigo nderabuzima cya Kicukiro, kuri ETO Kicukiro, n’i Nyanza ya Kicukiro n’ahandi yari atuye ku Kicukiro i Kigali.

Urukiko ruvuga ko rushingiye ku bimenyetso n’ubuhamya rusanga hari abatangabuhamya bamwe bumushinja bavuguruzanya ku ruhare aregwa mu bwicanyi i Gahanga ku Kicukiro.

Rwavuze kandi ko nta cyerekana ko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe kuri ETO Kicukiro, bityo rutashingira ku buhamya ngo rumuhamye ibyaha byahakorewe.

Gusa urukiko rwavuze ko rushingiye ku bimenyetso n’ubuhamya "bwuzuzanya kandi bufite ireme", rusanga yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi ku kigo nderabuzima cya Kicukiro no ku gasozi ka Nyanza ya Kicukiro.

Urukiko rwavuze ko Iyamuremye yari mu gatsiko k’Interahamwe zahigaga Abatutsi aho hantu n’ahandi mu ngo z’abantu muri Kicukiro.

Ruvuga ko nubwo ubwe yagize uruhare mu kurokora imiryango imwe y’Abatutsi yahigwaga, ariko "imyitwarire ye (muri jenoside) igize icyaha cya jenoside."

Umucamanza yavuze ko impamvu nyoroshyacyaha zo kuba hari abo yarokoye no kuba yari akiri muto afite imyaka 19, zitumye amukatira gufungwa imyaka 25.

Iyamuremye umaze imyaka itanu aburanira mu Rwanda, ntacyo yavuze ku cyemezo cy’uru rukiko rukuru, afite iminsi yo kuba yajuririra icyemezo cy’uru rukiko.

Iyamuremye yoherejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2016 nyuma yo gufatirwa mu Buholandi mu 2013.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa