skol
fortebet

Kabayija ushinjwa kuyobora igitero cyagabwe mu Kinigi yasabiwe gufungwa burundu

Yanditswe: Wednesday 24, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwasabiye Kabayija Selemani wari mu bari bayoboye igitero cyagabwe mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze muri 2019 kigahitana Abanyarwanda 15,gufungwa burundu.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bumaze igihe buburana n’abaregwa mu rubanza ruregwamo bamwe mu bafatiwe mu mitwe irwanya u Rwanda barimo n’uyu Selemani Kabayija, bwasabye Urukiko rwa Gisirikare guhamya ibyaha uyu wari mu mutwe wa RUD-Urunana.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kandi guhanisha Selemani Kabayija gufungwa (...)

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwasabiye Kabayija Selemani wari mu bari bayoboye igitero cyagabwe mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze muri 2019 kigahitana Abanyarwanda 15,gufungwa burundu.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bumaze igihe buburana n’abaregwa mu rubanza ruregwamo bamwe mu bafatiwe mu mitwe irwanya u Rwanda barimo n’uyu Selemani Kabayija, bwasabye Urukiko rwa Gisirikare guhamya ibyaha uyu wari mu mutwe wa RUD-Urunana.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kandi guhanisha Selemani Kabayija gufungwa burundu kubera uburemere bw’ibyaha akekwaho byanatumye amaraso y’Abanyarwanda 15 ameneka ndetse abagera kuri 14 bagakomereka.

Selemani Kabayija yari umwe mu bari bayoboye kiriya gitero cyagabwe tariki 05 Ukwakira 2019 kigahitana bamwe mu baturage bo mu Kinigi barimo n’abishwe urw’agashinyaguro,

Kabayija akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi, ubujura bukoresheje intwaro, kwinjira mu mitwe yitwaje intwaro ndetse n’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabye Urukiko ko ibi byaha byose bikekwa kuri Kabayija bimuhama ubundi agahanishwa igifungo kiruta ibindi muri ibi byaha ari cyo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa