skol
fortebet

Kaminuza yo muri Amerika yemeje ko yahaye PhD umugabo uheruka gufungwa na RIB ashinjwa kuyiha

Yanditswe: Saturday 08, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo ucyekwaho gukoresha impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) y’impimbano mu gushaka akazi mu Rwanda. Kaminuza yo muri America yitwa AIU yaje kwemeza ko uyu mugabo yaharangirije amasomo mu cyiciro gihanitse (PhD).
RIB yari yavuze ko uyu mugabo yahimbye icyemezo kivuga ko yarangije kwiga icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) muri Atlantic International University (AIU) yo muri Leta Zunze Ubumwe za (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo ucyekwaho gukoresha impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) y’impimbano mu gushaka akazi mu Rwanda. Kaminuza yo muri America yitwa AIU yaje kwemeza ko uyu mugabo yaharangirije amasomo mu cyiciro gihanitse (PhD).

RIB yari yavuze ko uyu mugabo yahimbye icyemezo kivuga ko yarangije kwiga icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) muri Atlantic International University (AIU) yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo abone akazi ko kwigisha muri kaminuza zo mu Rwanda.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ateganya ko icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano gihanishwa igifungo gishobora kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi.

Nyuma yuko aya makuru amenyekanye, iyi Kaminuza yahise ibivuguruza yemeza ko uyu mugabo witwa Egide Igabe yahasoreje amasomo yamuhesheje impamyabumenyi y’Ikirenga.

Mu butumwa Kaminuza ya Atlantic International University yahise inyuza ku rukuta rwabo rwa Twitter yagize iti “Atlantic International Universiry iremeza ko Dr. Egide Igabe yasoje muri gahunda yacu y’amasomo y’ikirenga (PhD). Aya makuru ashimangirwa n’inyandiko zo mu biro bishinzwe inyandiko za AIU”.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko nyuma yo kubona ubu butumwa bw’iyi kaminuza,bagiye kubanza kugenzura konti ya Twitter yabwanditse nimba koko ari iy’iyi Kaminuza ubundi bakabiharira urukiko.

Ibitekerezo

  • Rwose RIB turabemera pe, muradufasha muribyinshi arko uyumwana. mwahubutsemo akantu ararengana, gusa numuhanga muri bake figure jyewe mubanshiye imbere nose wambere

    None se RIB yataye muri yombi umuntu itabanje kubaza Kaminuza yizemo? Kuki bagomba kugenzura konti ya twitter? Biratangaje pe!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa